RIB igiye kugenza ibyaha by’inyerezwa ry’amafaranga muri Rayon Sports

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rugiye kugeza ibyaha byo kunyereza umutungo muri ikipe Rayon Sports, bivugwa ko byakozwe n’abahoze bayiyoboye.

Ni ikirego cyatanzwe na Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe muri iki gihe nkuko The Source Post ibikesha The Newtimes.

Ibyo gukurikirana iri nyerezwa ry’amafaranga byemejwe kuwa 26 Gicurasi n’umuvugizi wa RIB, Madamu Marie Michelle Umuhoza.

Umuhoza avuga ko kuwa mbere, Sadate Munyakazi yatanze ikirego asaba ko hakorwa iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ashinja abahoze bayobora iyi kipe.Ni muri urwo rwego ngo RIB igiye gukora iperereza.

Munyakazi yagaragaje ko amafaranga asaga miliyari yanyerejwe n’abo bayoboxi hagati ya 2014-2019.

Uretse iryo nyerezwa, Munyakazi anabashinja gutanga amafaranga yishyurwa abasifuzi ngo babasifurire neza ntibatsindwe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports, Charles Ngarambe uhagarariye abagize akanama kayiyobora avuga ko bafashe icyemezo cyo gukosora amakosa yakozwe na komite yari ikuriwe na Munyakazi.

Munyakazi n’ikipe babicishije kuri twitter banditse ko inteko rusange ariyo ifite ububasha bwo kuvanaho abayobozi.

Ntakirutimana Deus