Kera kabaye Umunyarwanda Maniraguha yasinye mu ikipe ikomeye mu Bwongereza

George Lewis Maniraguha ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Norvege w’imyaka 19 yasinyiye gukina muri Arsenal.

Uyu musore w’imyaka 19 witwa George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha wavukiye i Kigali mu Rwanda, yakoze igeragezwa muri Arsenal mu ntangiriro z’uyu mwaka, aza kuritsinda. Azajya akina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 24. Aftenblad

Maniraguha yakiniye ikipe yitwa IF Fram Larvik yo muri Norvege, yo mu cyiciro cya gatatu.

Uyu musore wavukiye i Kigali tariki 26 Kamena 2000, yakunze gukina mu makipe yo muri Norvege arimo iz’abakiri bato nk’iya Tromsø IL yakiniye mu mwaka wa 2017, aza kuyivamo yerekeza mu yitwa Tromsdalen UIL II muri 2018, nayo aza kuyivamo yerekeza muri Tromsdalen yo mu cyiciro cya gatatu ariko yo y’abakuru, ubu akaba yabarizwava muri IF Fram Larvik.

Ibyo gusinyira iyi kipe ngo ntibyapfuye kwizana kuko ngo , uretse kuba uyu musore yaragaragaje ubuhanga bwabatunguye, iyi kipe ya Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda (Sura u Rwanda).

Uyu musore ufite uburebure bwa metero 1 na santimetero 70 (170 cm) wakuriye i Kroken muri Norvege ntaratangaza ikipe y’igihugu yakinira.

George Lewis Maniraguha Igaba

Ntakirutimana Deus