Gicumbi na Heroes ziri mu cyiciro cya 2 bidasubirwaho

Komisiyo y’ubujurire muri Ferwafa, yanzuye ko amakipe Gicumbi na Heroes fc zari mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru zigomba kujya mu cyiciro cya kabiri.

Ni nyuma yuko iyi komisiyo muri iteranye kuwa 05/06/2020 yiga ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C. bose bavuga ko impamvu zabo z’ubujurire ari zimwe zo kuba barafatiwe icyemezo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kinyuranyije n’amabwiriza n’inama zatanzwe n’inzengo zikuriye umupira w’amaguru ku Isi no mu Rwanda.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yari iyobowe na Kajangwe Joseph yemeje ko ubujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C nta shingiro bufite.

Ikindi ni uko icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi F.C na Heroes F.C kidahindutse.

Izi kipe zari ku myanya ya nyuma muri shampoyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, zikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, bituma shampiyona idakomeza, bityo fifa n’izindi mpuzamashyirahamwe nka Caf zigira inama amafederasiyo y’ibihugu kuba basoza shampiyona, igikombe gihabwa APR fc yari ku mwanya wa mbere, izi kipe ebyiri zari inyuma byanzurwa ko zimanuka mu cyiciro cya 2.

The Source Post

Loading