Rashford uko atsinda ibitego ni nako ari umuntu mwiza

Rutahizamu Marcus Rashford w’ikipe ya Manchester United mu Bwongereza agiye kuba umuntu wa mbere muto mu myaka Kaminuza ya Manchester ihaye impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) kubera ubukangurambaga bwo kurwanya ubukene mu bana.

Rashford w’imyaka 22 y’amavuko yakoze ubukangurambaga bwo gutuma leta y’Ubwongereza iha ikarita y’ifunguro ry’ubuntu ku banyeshuri bagera hafi kuri miliyoni 1,3, mu gihe cy’ibiruhuko byo mu ki (impeshyi).

Iyo mpamyabushobozi – izwi nanone nka ‘doctorat honoris causa’ – ni yo yo ku rwego rwo hejuru cyane mu zitangwa na Kaminuza ya Manchester.

Rashford yavuze ko ari “umunsi uteye ishema kuri jyewe no ku muryango wanjye”.

Mu bihe byashize, ibihangange Sir Alex Ferguson na Sir Bobby Charlton na bo bahawe iyo mpamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro n’iyo kaminuza.

Rashford yagize ati: “Iyo urebye amazina akomeye y’abantu bahawe iyi mpambyabushobozi y’ikirenga mu bihe byashize, bigutera kwicisha bugufi”.

Yongeyeho ati:

“Turacyafite urugendo rurerure mu kurwanya ubukene mu bana muri iki gihugu, ariko guhabwa iki cyubahiro mu mujyi wawe bivuze ko turi kwerekeza mu cyerekezo nyacyo kandi ibyo bivuze ikintu gikomeye”.

Marcus Rashford
Rashford yatsindiye Manchester United ibitego 21 muri uyu mwaka w’imikino

Umutoza we Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Rashford ari “umuntu mwiza”, yongeraho ati: “Yita ku bandi cyane kurusha uko we yiyitaho”.

Ati: “Ntewe ishema cyane na we kandi twizere ko azakomeza iyo myitwarire mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwe [ku Isi]”.

Src:BBC