Football: FERWAFA izagenzura idahuga uko amakipe azakoresha amafaranga yagenewe na FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ko igiye kugabanya amafaranga yahawe na FIFA kubera ingaruka amakipe yagizweho na COVID-19, iri shyirahamwe rikaba ritazahuga kureba uko amakipe akoresha inkunga yagenewe.

Abagize inteko ya FERWAFA  bateranye kuwa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 bemeje ko aya mafaranga agera kuri miliyoni y’amadolari ya Amerika bagiye kuyagabanya amakipe n’izindi nzego zo mu mupira w’amaguru.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA  Uwayezu F. Regis avuga ko aya makipe azafasha mu koroshya ibibazo byari biri mu makipe n’amashyirahamwe kubera COVID-19. Iri shyirahamwe ritangaza ko rizagenzura ko ayo mafaranga akoreshwa neza.

Aya mafaranga arasaranganywa muri ubu buryo:

 

- Gufasha mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amarushanwa y’amakipe yo mu Rwanda y’abari munsi y’imyaka 15 : miliyoni 72,5Frw

- Guteza imbere ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda Football Development Activities) miliyoni 50Frw

- Amakipe yo mu cyiciro cya mbere (Rwanda Premier League Clubs): miliyoni 28 Frw kuri buri kipe pe

- Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri (Second Division Men’s League Clubs) miliyoni 10 Frw kuri buri kipe.

- Amakipe y’abagore ari mu ihuriro ryabo (Women Teams (General Assembly Members): miliyoni 5 Frw kuri buri yose.

- Atari mu ihuriro ry’amakipe y’abagore (Women Teams (Non General Assembly Members): miliyoni 4 Frw kuri buri kipe.

- Ihuriro ry’abatoza mu Rwanda (Amicale des Entraîneurs de Football au Rwanda -AEFR): miliyoni 2.5 Frw

- Ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda (Association Rwandaise des Arbitres de Football au Rwanda-ARAF): miliyoni 2.5Frw

- Ijabo ryawe Rwanda: miliyoni 2.5Frw

- Abatoza n’abakomiseri b’umukino (Referees and Match Commissioners: miliyoni 17 Frw bazagabana.

Amakipe ariko Gicumbi yamanutse mu cyiciro cya kabiri, azahabwa amafaranga nk’ay’amakipe ari mu cyiciro cya mbere kuko aya mafaranga yagabanyijwe hagendewe kuri shampiyona y’umwaka 2019/2020). Ibi ariko birareba igice cya mbere cy’aya mafaranga.

Azatangwa mu gice cya kabiri azagabanywa amakipe hakurikijwe umwaka wa shampiyona 2020-2021.

Aya mafaranga azifashishwa mu guhemba abakinnyi, abatoza n’abandi bafite aho bahurira n’amakipe.

Aka kanama ka FERWAFA  kemeje kandi ingengo y’imari igamije iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore (Women Football Development Budget) ingana n’ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika.

 

Loading