COVID-19: Ari ikiguzi cyo gukina shampiyona no kuyisezeramo, icyiza cyaba ikihe?-KNC
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ryashyizeho amabwiriza azagenderwaho mu mikino bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, bamwe muri ba nyir’amakipe barebye ikiguzi gisabwa babaye nk’aberekana ko hari ibitazashoboka.
Ayo mabwiriza agena ko ikipe yakiriye imikino cyangwa yakiriwe igomba kuba yapimwe icyorezo cya COVID-19, bigakorerwa kandi abana bahereza imipira ndetse n’abacunga umutekano mu kibuga.
Umuyobozi wa Gasogi United, Bwana Kakooza Nkuriza Charles (KNC) asa n’uca amarenga ko iyi shampiyona isa n’idashoboka, hari mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio 1.
Avuga ko ikipe igizwe n’abakinnyi, abahereza imipira 8 ushyireho abantu 26 b’ikipe bose hamwe bakaba39. Buri usanga kuri buri mukino ikipe isabwa miliyoni n’ibihumbi 950Frw.
Aya mafaranga kandi ngo aba agomba kwiyongeraho imbangukiragutabara( ambulance), nyamara ngo nta muntu uri bwinjire mu kibuga ngo ikipe igire icyo yinjiza.
Yongeraho ko bisaba amafaranga menshi kurushaho iyo ikipe igiye gukinira mu ntara.
Ati “Kandi wajya mu ntara utari bujyeyo, ibi bintu ugomba kubikora. Icyo uvanaho ni abahereza imipira n’abarinda umutekano, hatarongerwaho amafaranga atunga abakinnyi mu gihe cy’iminsi 3. Ati ” Umwiherero w’iminsi 3 abantu bariye cyangwa batariye amafaranga make wawutangaho ni miliyoni n’ibihumbi 500. Aha ni make, ha handi muri rwantambi. Ni ukuvuga ngo ikiguzi cy’umukino umwe ni miliyoni 3 n’ibihumbi 450Frw, wakongeraho umushahara n’agahimbazamusyi…”
Akomeza abaza niba hari uzabasha guhuza n’ibisabwa. Ati “Ubwo se iyo yaba ari bizinesi? Ikiguzi cyo gukina shampiyona no kuyisezeramo icyiza cyaba ikihe?”
Yungamo ati ” Ibingibi iyo wamaze kubikubitamo isitimu… uravuga ngo ikiguzi cyo gukina shampiyona ntacyo uri bwinjize kirutwa no kuyihorera.
Kuba shampiyona y’u Rwanda itakinwa mu gihe hatabonetse byibura amakipe 7 asanga bigoranye ko amakipe yabona ubushobozi bwo kwishyura ibisabwa mu gihe atinjiza.
Ati “Shampiyona itagizemo arindwi ntibaho. Mbakoreye imibare yaroshye, ko ugomba gukoresha amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni enye.
Mu minsi yashize amakipe yagiye agaragaza kubura ubushobozi bwo guhemba abakinnyi, ndetse hari n’ataratanze amafaranga ibihumbi 100 frw yo kwiyandikisha mu gikombe cy’amahoro, ku buryo hari n’amwe yiyandikishije ariko nyuma azitirwa n’ubushobozi yivana muri icyo gikombe.
Ku ikipe zifashwa n’uturere biracyazigoye ko zakwitabira shampiyona kuko amafaranga miliyoni 40 frw ahabwa n’uturere ashobora gushira mu gihe cy’ibyumweru nk’icumi, shampiyona ntaho iragera.