Munyakazi Sadate yaba ayoboye Rayon Sports ku buryo bunyuranyije n’amategeko?

Bikomeje kuvugwa ko Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yaba ayoboye iyi kipe mu buryi bunyuranyije n’amategeko, mu gihe yaba akurikijwe akaba atakwemererwa kuyiyobora.

Hagendewe Ku itegeko rigenga amasociation (imiryango itari iya Leta) rya 2012, n’amategeko shingiro (statut) ya Rayon Sports (ifite ubuzima gatozi bwo muri 1968, bwavuguruwe bugahuzwa n’itegeko rya 2012).

Munyakazi Sadate ayoboye Rayon Sports mu buryo bunyuranije n’amategeko kubera impamvu 2 nkuko tubikesha Funclub.

I. Munyakazi Sadate si umunyamuryango wa Rayon Sports wemewe n’amategeko bityo ntashobora no kuyibera Perezida.

Statut ya Rayon mu ngingo ya 5, iteganya ko abanyamuryango ba Rayon Sports bari mu byiciro 3:

(1) Abanyamuryango bayishinze (bashyize umukono ku nyandiko z’ishingwa rya Rayon Sports)

(2) Abanyamuryango binjiye muri Rayon sports (bamaze kwandika basaba bakabyemererwa n’inteko rusange ya Rayon Sports)

Abanyamuryango b’icyubahiro (batoranywa n’inteko rusange kandi bo ntibatora)

Biriya byiciro bibiri bya mbere bitwa abanyamuryango nyakuri (effective members) ni nabo bemerewe gutora.

Munyakazi rero nta na hamwe abarizwa kuko nta busabe yigeze akora asaba kuba umunyamuryango wa Rayon Sports wemewe n’amategeko ndetse nta n’inteko rusange yigeze iterana ngo yemeze ubusabe bwe.

Kubera izo mpamvu ntashobora kuba Perezida w’umuryango wa Rayon Sports kandi we ubwe atari umunyamuryango

Impamvu ya II: Abatoye Munyakazi ntibemerewe gutora.

Munyakazi Sadate na komite ayoboye batowe muri Nyakanga 2019 batorwa n’inteko rusange igizwe n’abahagarariye za Fanclubs.

Muri status ya Rayon sports havugwamo ko abahagarariye za fan clubs bashobora kwitabira inteko rusange ariko ntibemerewe gutora, keretse babaye ari abanyamuryango binjiye mu muryango mu buryo bukurikije amategeko (barabisabye bakabyemererwa).

Ibi rero bivuze ko batoye batabyemerewe.

Hakwiye gukorwa iki?

Komite iriho ikwiye guseswa kuko yatowe mu buryo butubahirije amategeko, hagatumizwa inteko rusange hagakorwa andi matora akurikije amategeko kandi yubahirije ibiteganywa muri Status ya Rayon Sports.

Icyemezo cya Rayon Sports

N.D