Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi wayo bahagaritswe mu bikorwa by’umupira mu bihe bitandukanye

Komisiyo y’Imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FARWAFA, imaze gusohora icyemezo cyayo gihagarika perezida wa Rayon Sports, Bwana Munyakazi Sadate mu bikorwa by’umupira w’amaguru ndetse na Nkurunziza Jean Paul usanzwe uyivugira, mu bihe bitandukanye.

Mu butumwa yacishije kuri twitter yagize ati “Muraho mwese,
Imyanzuro ya Komisiyo y’Imyitwarire ya FARWAFA imaze gusohora icyemezo cyayo,

Umwanzuro:
impagaritse amezi 6 mu bikorwa by’umupira, icyemezo tukazakijurira kuwa mbere.

Mugire Umugoroba mwiza

Nkurunziza Jean Paul yahagaritswe imikino 8.

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate arazira amagambo yavuze agira Ferwafa inama yo kwegura kuko abona itagifitiwe icyizere n’abo iyobora

Iyi nama Sadate yayigiriye FERWAFA mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ubwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze kumnyenyeshwa ibihano yafatiwe kubera kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari yari yatumiwemo nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka.

Mu bihano Rayon Sports yari yahawe harimo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda,kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari umwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frws.

Sadate yanditse ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA”

Tariki ya 24 Mutarama uyu mwaka nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ritegurwa na Ferwafa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).

Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ko hari ibyo yasabaga Ferwafa guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa mu gihe Ferwafa yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa bya FERWAFA.

Rayon Sports yahise isimbuzwa Kiyovu SC mu irushanwa ryaje kwegukanwa na APR FC

Ntakirutimana Deus