Perezida Trump yise ibihugu bya Afurika na Aziya ‘umwanda’  

 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatutse abimukira binjira muri icyo gihugu abita ko bakomoka mu bihugu by’umwanda.

Ibyo yabitangaje ari mu biro akoreramo mu nyubako yitiriwe ibara ry’umweru [bituruka ku irangi riyisizeho], white house. Agira ati”Kubera iki tubemerera kwinjira aha bavuye mu bihugu ‘by’umwanda’?.

Ibi Trump yabibwiye abasenateri ku wa kane nk’uko BBC yabyanditse ibikesha ikinyamakuru  Washington Post.

Bivugwa ko ayo mayambo yavuze ku bantu bakomoka muri Afurika, Haiti na na El Salvador.

Ibiro by’umukuru w’igihugu ntibihakana ibyo yavuze bikomeje gusubirwamo n’ibindi binyamakuru.

Mu itangazo  ry’umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu Raj Sha , hagira hati ‘Abanyepolitiki bamwe na bamwe b’i Washington bakunze kuvuganira ibindi bihugu, ariko Trump azavuganira Abanyamerika gusa’.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: Niyo byaba ibindi bihugu bifite abimukira bakwiye kubibamo, Trump arwanira ingingo yatuma Amerika yakira abashobora kugira icyo bayimariye mu mubano, mu guteza imbere ubukungu  bwacu[Amerika] no kubana neza n’abaturage bacu. Image

Ayo magambo yavuzwe mu gihe abasenateri bo mu mashyaka yose bari bagiye kumureba kugira  ngo bamushishikarize  itegeko rigenga abimukira ridafite aho ribogamiye.

Umusenateri  wo mu ishyaka ry’aba Demokarate yari arimo asobanura ku bijyanye n’uburenganzira bw’agateganyo buhabwa abantu bagiye muri Amerika bakomoka mu bihugu byatewe n’ibiza, intambara cyangwaindwara z’ibyanduka.