Abapolisi n’abasirikare bakuru barimo Badege, Sano na Ibingira bazamuwe mu ntera, icyo kuzamurwa bivuze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yazamuye mu ntera Aba-Ofisiye ba Polisi 1015 anashyira mu kiruhuko cy’izabukuru abandi 111. Iki gikorwa kandi cyakozwe no mu ngabo z’u Rwanda.

Ibi bigaragara mu itangazo Polisi y’Igihugu yashyize ahagaragara, ku wa 12 Mutarama 2018.

Abapolisi bazamuwe mu ntera ku buryo bukurikira:

a. Assistant Commissioner of Police (ACP) bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP) ni 10

(1) ACP Faustin Ntirushwa

(2) ACP Theos Badege

(3) ACP Jean Marie Twagirayezu

(4) ACP Rogers Rutikanga

(5) ACP William Kayitare

(6) ACP Denis Basabose

(7) ACP Vincent Sano

(8) ACP Robert Niyonshuti

(9) ACP Egide Ruzigamanzi

(10) ACP Rafiki Mujiji

b. Chief Superintendent of Police (CSP) bazamuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) ni 31

c. Senior Superintendent of Police (SSP) bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) ni 18

d. Superintendent of Police (SP) bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) ni 43

e. Chief Inspector of Police (CIP) bazamuwe ku ipeti rya Superintendent (SP) ni 110

f. Inspector of Police (IP) bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) ni 403

g. Chief Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Chief Inspector (CIP) ni 1

h. Sergeant bazamuwe ku peti rya Chief Inspector (CIP) ni 2

i. Assistant Inspector of Police (AIP) bazamuwe ku ipeti rya Inspector (IP) ni 391

j. Chief Sergeant bazamuwe ki ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ni 2

k. Senior Sergeant bazamuwe ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) no 1

l. Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) – 03

Abahawe ikiruhuko cy’izabukuru ni 111:

a. Assistant Commissioner of Police (ACP) ni 2

b. Chief Superintendent of Police (CSP) ni 4

c. Senior Superintendent of Police (SSP) ni 6

d. Superintendent of Police (SP) ni 17

e. Chief Inspector of Police (CIP) ni 19

f. Inspector of Police (IP) ni 62

g. Assistant Inspector of Police (AIP) ni 1

Mu ngabo z’u Rwanda(RDF)

Muri RDF naho, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent.
Uko impinduka zakozwe:

a. Fred Ibingira yakuwe ku ipeti rya Lieutenant Jenerali agirwa Jenerali

b. Jacques Musemakweli yakuwe ku ipeti rya Jenerali Majoro agirwa Lieutenant Jenerali

Urutonde rwa bamwe mu bazamuwe

c. Abasirikare 12 bakuwe ku ipeti rya Burigadiye Jenerali bagirwa Jenerali Majoro. Abo ni:

(1) Charles KARAMBA
(2) Eric MUROKORE
(3) Emmy RUVUSHA
(4) Emmanuel BAYINGANA
(5) Joseph NZABAMWITA
(6) Andrew KAGAME
(7) Charles RUDAKUBANA
(8) Aloys MUGANGA
(9) Ferdinand SAFARI
(10) Albert MURASIRA
(11) Jean Jacques Laurent MUPENZI
(12) Innocent KABANDANA

d. 6 bakuwe ku ipeti rya Colonel bagirwa ba Brigadier Jenerali

(1) John Bosco NGIRUWONSANGA
(2) John Bosco RUTIKANGA
(3) Vincent NYAKARUNDI
(4) Francis MUTIGANDA
(5) Fred MUZIRAGUHARARA
(6) Willy RWAGASANA

e. Abandi 14 bavanwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel bagirwa ba Colonel.

Hari kandi n’abandi bazamuwe.

f. 68 bari bari ku iperi rya Majoro bagizwe ba Lieutenant Colonel
g. 79 bari ba kapiteni bagizwe ba Majoro
h. Abasirikare 11 bari ba Liyetona bagizwe ba kapiteni.
i. Abasirikare 457 bari ba Second Lieutenant bagizwe ba Lieutenant.

Izi mpinduka kandi zageze no ku bandi basirikare bato.

Icyo kuzamurwa bivuze

Kuzamurwa mu ntera mu nzego zitandukanye bituma umushahara n’amashimwe ndetse n’ibindi bitandukanye agenerwa n’amategeko byiyongera. Bivuze ko buri wese wazamuwe umushahara we wiyongera, kuri bamwe umubare w’ababarinda ugenda wiyongera, ndetse n’ibindi.