Hagize ugaragaza icyo ‘gifi’ nziko Minisitiri na Polisi batasinzira tutakirobye-DIGP Marizamunda

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikora uko ishoboye mu guhangana n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda, gusa ngo ni urugamba rukomeye buri Munyarwanda wese akwiye guhagurukira.

Abashinzwe ubuzima bw’ indwara zo mu mutwe mu Rwanda bavuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu icyo aricyo cyose umuntu arya, anywa, yihumuriza, cyangwa yisiga kikamuhindurira imikorere n’ imitekereze [y’ubwonko].

Mu Rwanda ngo usanga urubyiruko rwarageze ku rwego ruhangayikishije rwo kunywa ibiyobyabwenge, kugeza ku bikomeye bya cocaine bitera mu nshinge, nkuko byemezwa na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye.

Ubushakashatsi bwakozwemu mwaka w’2012 bwagaragaje ko mu Rwanda abana batangira gukoresha ibiyobyabwenge kuva ku myaka 11 y’ amavuko, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko mu rubyiruko rw’ u Rwanda abarenga 50% bafashe ku kiyobyabwenge nibura inshuro imwe.

Ku rundi ruhande hari abemeza ko hari abantu bazobereye mu byo kwinjiza ibi biyobyabwenge mu Rwanda, bamwe bita ‘ibifi binini’ mu bijyanye no gucuruza ibyo biyobyabwenge.

Mu nama yahuje itsinda ry’abayobozi  b’inzego zigize urwego rw’ubutabera (Leadership Group members) yabaye ku wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018, Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije ushinzwe ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi,DIGP Juvénal Marizamunda yabigarutseho, avuga ko abo bitwa ibifi bini batazwi, ariko ko babonetse bahanwa.

Uko ibiyobyabwenge bihagaze mu Rwanda

Avuga ko hari uruhererekane rw’abacuruza ibi biyobyabwenge kugera ku babinywa.

Ati “  Hari ababyinjiza mu gihugu,…mu Rwanda nta herione cyangwa  Cocaine bihaba,  ku rumogi i Rubavu turufata buri munsi, kanyanga nayo ifatirwa za Nyagatare Burera na Gicumbi. ni ubucuruzi burimo amafaranga menshi niyo mpamvu bidahagarara, gusa twabishyizemo ingufu.”

Akomoza kuri ibyo bifi binini, ati “ Impamvu  mwe mukeka ko hari ibifi binini bibyihishemo ni uko mubona bikomeza kandi abantu babirwanya,ariko mu by’ukuri muzi  yuko amategeko byabaye ngombwa ko avugururwa kugirango ibihano bihabwa  ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza n’ababinywa nbahanwe kandi ku buryo bukomeye, amategeko ari  kuvugururwa.”

Akomeza asaba ubufatanye mu kurwanya ibyo biyobyabwenge no kwerekana abafitanye isano nabyo bagahanwa.

“Hagize ugaragaza  ati ‘dore kiriya gifi, [uriya mwita igifi] turabizi ko afite uruhare mu gutuma ibiyobyabwenge bidacika, nziko nyakubahwa Minisitiri w’ubutabera na polisi batasinzira icyo gifi tutakirobye. Twe kujya tuvuga gusa ngo hari ibifi binini, ntabyo, ibifi binini niba bandi tugumya dufata. Hari abo dufata mu modoka bapakiye babyujuje babivanye za Rubavu, za Musanze   cyangwa za Kirehe aho, barafatwa buri gihe kandi bijyanye n’amategeko ari mu gihugu bahanwa uko bikwiye.

Uzabona rero igifi kinini akaba agifitiye gihamya  adutungire agatoki, azagatungire buri Munyarwanda uwo ari we wese ku buryo twafata icyo gifi, tukakiroba, tukagiha ibyo gikwiriye.”

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, Prof Shyaka Anastase asaba kuvugurura no kongerera imbaraga  Community policing[ubufatanye bwa polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha], kugira ngo igire uruhare runini mu gukemura ibibazo by’umudendezo w’abanyarwanda ( ibiyobyabwenge, amakimbirane, ihototerwa,…), kandi inzego zitandukanye zibigizemo uruhare.