Iby’ingenzi by’umusoro ku mutungo utimukanwa ukomeje gukurura impaka

Muri iyi minsi abantu bari kuvuga ku bijyanye n’umusoro ku mutungo utimukanwa, cyane uw’ubutaka n’inyubako wazamutse uvuye hagati ya 0-80 ugashyirwa hagati ya 0-300. Ni mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gutangaza ko iby’iki kibazo abaturage bavugamo ko imisoro iri hejuru kigomba gusuzumwa.

Ni itegeko ryavugishije abantu  kuva ubwo ryasohokaga mu Kwakira 2018, kugeza ubwo Umunyamategeko Murangwa Edouard yitabaza Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo zaryo, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu, “ziteshwa agaciro kuko zihabanye n’Itegeko Nshinga.” Urukiko rwaje gusanga zimwe mu ngingo yagaragaje zifite ishingiro rutegeka ko hari ibigomba kunozwa.

Itegeko ngenderwaho:

Umusoro ku mutungo utimukanwa ugengwa n’Itegeko n°75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Ni nde usoreshwa ku mutungo utimukanwa?

Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa kandi ugatangwa na nyiri umutungo, nyir’uburagizwe cyangwa undi muntu ufatwa nka nyiri umutungo.

Nyiri umutungo uba mu mahanga ashobora kugira umuhagarariye mu Rwanda. Uwo umuhagarariye agomba kuzuza inshingano yo gutanga umusoro iri tegeko risaba nyiri umutungo. Kudahagararirwa neza bifatwa nk’aho bikozwe na nyir’ubwite.

Nyiri umutungo uba mu mahanga ashobora kugira umuhagarariye mu Rwanda. Uwo umuhagarariye agomba kuzuza inshingano yo gutanga umusoro iri tegeko risaba nyiri umutungo. Kudahagararirwa neza bifatwa nk’aho bikozwe na nyir’ubwite.

Inshingano yo gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa ntirangirana cyangwa ngo ikererezwe n’uko nyirʼumutungo yabuze atagennye umuhagararira cyangwa undi muntu ucunga uwo mutungo utimukanwa mu izina rye.

Ishingiro ry’umusoro ku mutungo utimukanwa

Umusoro ku mutungo utimukanwa wakwa hashingiwe ku gaciro ku isoko k’inyubako n’ubuso bw’ikibanza.

Iyo umutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza kitubatsweho, umusoro ku mutungo utimukanwa ubarirwa kuri buri metero kare igize ubuso bw’icyo kibanza. Iyo umutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza, inyubako n’ibindi bintu biyongerera agaciro, umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa ku kibanza ukwacyo hakurikijwe ibiteganywa  mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, naho umusoro ku nyubako n’ibiyongerera agaciro ugashingirwa ku gaciro kabyo ku isoko.

Igipimo cy’umusoro ku nyubako

Igipimo cy’umusoro ku nyubako gishyizweho ku buryo bukurikira:

1°     rimwe ku ijana (1%) by’agaciro ku isoko k’inyubako yagenewe guturwamo;

2°     zeru n’ibice bitanu ku ijana (0,5%) by’agaciro ku isoko k’inyubako ku nyubako z’ubucuruzi;

3°     zeru n’igice kimwe ku ijana (0,1%) by’agaciro ku isoko k’inyubako zagenewe inganda, iz’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse n’izagenewe ibindi bikorwa bitavuzwe muri iyi ngingo.

Ikurikizwa ry’igipimo cy’umusoro ku nyubako

Uretse igipimo cy’umusoro cya zeru n’igice kimwe ku ijana (0,1%), ibipimo by’umusoro bigenda bizamuka mu buryo bukurikira:

1°     ku nyubako zo guturamo, igipimo cy’umusoro kigenda kizamuka mu buryo bukurikira:

a)      zeru n’ibice makumyabiri na bitanu ku ijana (0,25%) kuva ku mwaka wa mbere nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa;

b)     zeru n’ibice mirongo itanu ku ijana (0,50%) kuva ku mwaka wa kabiri nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa;

c)      zeru n’ibice mirongo irindwi n’itanu ku ijana (0,75%) kuva ku mwaka wagatatu nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa;

d)     rimwe ku ijana (1%) kuva ku mwaka wa kane nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa;

2°     ku nyubako z’ubucuruzi, igipimo cy’umusoro kigenda kizamuka mu buryo bukurikira:

a)      zeru n’ibice bibiri ku ijana (0.2%) by’agaciro k’inyubako ku isoko gikoreshwa ku mwaka wa mbere nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa;

b)     zeru n’ibice bitatu ku ijana (0.3%) ku mwaka wa kabiri iri tegeko ritangiye gukurikizwa;

c)      zeru n’ibice bine ku ijana (0.4%) ku mwaka wa gatatu iri tegeko ritangiye gukurikizwa;

d)     zeru n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) ku mwaka wa kane iri tegeko ritangiye gukurikizwa.

Inyubako zigeretse zo guturwamo zifite kuva ku magorofa ane, habariwemo n’ari munsi y’ubutaka, zigabanyirizwa ibipimo by’umusoro ku kigero cya mirongo itanu ku ijana (50%) by’igipimo gisanzwe

Igipimo cy’umusoro ku kibanza

Igipimo cy’umusoro ku kibanza kiri hagati ya zeru (0) n’amafaranga y’u Rwanda magana atatu (300 FRW) kuri metero kare.

Inama Njyanama y’Akarere igena umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubutaka ishingiye ku bipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite imisoro mu nshingano ze.

Igipimo cy’umusoro utangwa ku butaka burenga ku bipimo fatizo by’ikibanza

Igipimo cy’umusoro cyagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere kuri buri metero kare y’ubutaka hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 18 y’iri tegeko cyiyongeraho mirongo itanu ku ijana (50%) asorerwa ubutaka burenga ku bipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako.

Ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze.

Igipimo cy’umusoro cy’inyongera nk’uko kivugwa mu gika cya mbere cy’iri tegeko ntigikurikizwa ku kibanza gitunzwe n’uwakibonye mbere y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa.

Igipimo cy’umusoro utangwa ku kibanza kidakoreshwa

Ikibanza cyose kidakoreshwa gicibwa umusoro w’inyongera w’ijana ku ijana (100%) urenga ku gipimo cy’umusoro kivugwa mu ngingo ya 18 y’iri tegeko.

Kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa rikorwa n’umusoreshwa

Bitarenze itariki ya 31 Ukuboza k’umwaka uhwanye n’igihe cya mbere cy’isoresha, umusoreshwa ashyikiriza urwego rusoresha imenyekanisha rye ry’umusoro ku mutungo utimukanwa wagenwe hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite imisoro mu nshingano ze.

Imenyekanisha rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa rikorwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza k’umwaka wa nyuma wa buri cyiciro cy’igenwa ry’umusoro.

Kwishyura umusoro

Nyuma yo kumenyekanisha umusoro, kwishyura umusoro bikorwa mu buryo butandukanye nka Mobile Money, Infinity, Mobicash, E-banking, E-payment cyangwa ukishyura kuri Banki z’ubucuruzi.

- Kanda hano usome impamvu zagendeweho iri tegeko rishyirwaho

Kwamamaza