Tumenye amategeko: Amazina abujijwe kwitwa mu Rwanda

Itegeko rigenga abantu n’umuryango rigena ko buri muntu wese agomba kugira izina, nyamara se izina buri wese yitwa ryagombye gushingira kuki, ni ibiki bijujijwe mu kwita umwana wawe? Ikiriho ni uko umubyeyi witwa Hategekimana Jean, adashobora kwita umwana we aya mazina, cyangwa ngo umugore witwa Mukamana Alice yite umwana we aya mazina yombi.

Ikinyamakuru The Source Post cyaguhitiyemo ingingo zerekeye aya mazina. Muri iri tegeko Nº 32/2016 ryo ku wa  28/08/2016, ingingo ya 36 ivuga ibigize izina

Izina rigizwe n’izina bwite n’izina ry’ingereka. Izina ry’ingereka rishobora kuba izina ry’idini, iry’umuryango cyangwa yombi. Uru rutonde rw’amazina rugomba gukurikizwa mu nyandiko z’ubutegetsi, bitaba ibyo inyandiko igata agaciro. Icyakora, inyandiko zisanzwe ziriho, zaba izakorewe mu Rwanda cyangwa mu mahanga hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko cyangwa imigenzo y’aho zakorewe zigumana agaciro kazo.

Ingingo ya 37: Igihamya izina ry’umuntu

Izina ry’umuntu ni iryanditse mu nyandiko ye y’ivuka.

Ingingo ya 38: Uburenganzira bwo kugira izina

Umwana wese afite uburenganzira bwo kugira izina. Umubyeyi w’umwana cyangwa undi umufiteho ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zo kumuhitiramo izina ashaka.

Ingingo ya 39: Amazina abujijwe

Umwana ntashobora kwitwa amazina yose ya se, aya nyina cyangwa ay’abo bavukana. Izina ntirishobora gusesereza imigenzo myiza cyangwa ubunyangamugayo by’abantu.