Nyabihu: Abaturage barasaba kwegerezwa uburyo bubafasha kumenya amategeko

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko babonye uburyo bwo kuganirizwa no gusobanurirwa ku mategeko bakenera mu buzima bwa buri munsi byabafasha kutishora mu manza zibatsinda no kujyana n’igihe.

Aba baturage bavuga ko badasobanukiwe ibijyanye n’amategeko cyane ayabarengera arimo iry’umuryango, iryerekeye umutungo n’ayandi bashobora guhura nayo umunsi ku wundi.

Uwitwa Minani utuye mu Mu Kagari ka mu Murenge avuga ko yatsinze urubanza ariko agatindirwa kururangiza kuko atari azi ibijyanye n’inkiko n’amategeko amurengera.

Ati “Sinari nzi ibijyanye no kurangiza imanza, kuko abaturage tutaba tuzi amategeko. Nishyuwe igihe cyararenze bintera n’ibibazo by’ubukene. Umbwiye ko itegeko rivuga ko nagombaga kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 90 ntesheje kashe mpuruza. Ariko nje byafashe umwaka urenga.

Habimana Claver wo mu Murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu asanga abaturage bakwiye gufashwa kumenya amategeko.

Ati “Usanga umuturage atazi amategeko akagera n’ubwo ajya mu rukiko yumva akiri umwere kandi wenda atari ukuri. Byose biterwa nuko aba atazi amategeko, akibeshya ko azatsinda urwo rubanza, kandi iyo amenya amategeko mbere atari kwirirwa agana inkiko.”

Akomeza avuga ko bahura n’ikibazo cyo kutamenya amagambo yabugenewe akoreshwa mu butabera. Aha ngo yumva abashinjabyaha, yumva inshingano zabo ari ugushinja abantu ibyaha, abacamanza, abavoka, ngo ba gerefiye n’abandi badasobanukiwe inshingano zabo.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyira avuga ko biciye mu cyumweru cyagenewe ubufasha mu by’amategeko begera abaturage bakabafasha mu kumenya amategeko. Hari kandi ngo abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere(JADF) nka RCN, Justice et Democratie bahugura abaturage mu bijyanye n’aamategeko.

Ikindi ni uko ngo mu gihe habonetse ahahurira abantu benshi ngo gusezeranya abageni n’ahandi hashoboka, ahifashisha mu gusobanurira abaturage amategeko, aha ngo ashobora gukomoza ku mategeko ahana ibyaha byaba byeze nk’ubujura buciye icyuho, gufata ku ngufu n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’urwego rutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ), mu karere ka Nyabihu Kabandana Janvier, avuga ko abaturage bamweusanga bazi amategeko amwe na mwe. Gusa ntabwo ari benshi bayasobanukiwe, ni muri urwo rwego ngo bakunze kuberega babafasha kuyasobanukirwa.

Ati ”Urwego rwa MAJ rujya rufasha abaturage rukabaganiriza ku mategeko bakunze guhura nayo. Ibyo bikorerwa mu nteko z’abaturage. Ikindi nuko dufata icyumweru kimwe mu kwezi tukabasobanurira ayo mategeko.

Ikindi ni uko uru rwego rudahugura abaturage gusa mu by’amategeko, ahubwo ko rwongeraho no guhugura abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, banegereye abo baturage kugirango babafashe umunsi ku wundi ku bijyanye n’aya mategeko ngo bayasobanukirwe kurushaho.

Umuyobozi w’aka karere avuga ko abaturage basobanurirwa aya mategeko biciye mu nama zisanzwe n’ubundi bwihariye bafatanya n’abanyamategeko bunganira abaturage mu mategeko.

Ati “Tujya tugira igihe dutegura tukazenguruka mu mirenge turi kumwe n’abanyamategeko bakorera muri MAJ ,dusobanurira abaturage amategeko y’ibanze, nk’abareba, ashingiye ku mitungo, izungura n’ayandi. Tubikora rero mu buryo butandukanye.”

Akomeza avuga ko bitanga umusaruro, ariko ngo atari ikintu wakora uyu munsi ngo ejo uhite abona umusaruro. Muri rusange ngo Ibyo bamaze kubona ni uko abaturage bagenda basobanukirwa n’itegeko rigenga umuryango.

Ntakirutimana Deus