Aho ibikorwa bya ‘Nyirangarama’ bigeze bimuha icyizere cyo gushinga kaminuza

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya asanga amashuri ya Fondation Sina Gerald n’ibikorwa bye birimo inganda by’ umushoramari umenyerewe ku izina rya Nyirangarama ari urugero rwiza rw’imikoranire myiza izafasha mu guha ubumenyi abahiga no kongera ibikorerwa mu Rwanda.

Ku ruhande rw’uyu mushoramari asanga uburyo ibikorwa bye bishimwa n’uruhare bigira mu gufasha abana b’u Rwanda no guteza igihugu imbere bimutera imbaraga zo kuzashinga na kaminuza, nyuma yo gushinga amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Ni nyuma yuko Rwamukwaya asuye amashuri atandukanye yo mu karere ka Rulindo yigisha imyuga n’ubumenyingiro ku wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018.
Rwamukwaya avuga ko ibi bikorwa avuga uko yasanze ibi bikorwa n’akamaro bifitiye abanyeshuri bahiga n’igihugu muri rusange.

Ati” Uruzinduko rugamije kureba amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, imikorere yayo tureba uburyo inyubako n’ibikoresho bihari bikoreshwa, ubwitabire bwayo, ihuriro ry’ayo mashuri n’ubuzima, uko abayigamo bakoresha ubumenyi bungukiramo mu kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ibikorerwa mu nganda no kongera ubwiza bwabo.”

Uyu muyobozi avuga ko hari igisubizo mu mikorere y’aya mashuri ku iterambere ry’igihugu. Ati “Twishimiye ko ishuri rya fondation Sina Gerald ari urugero rwiza rw’imikoranire ikwiye kuba iranga amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro kuko iyo ishuri rifitanye imikoranire n’uruganda bifasha abo banyeshuri kuzarangiza bafite ubumenyi ngiro koko buhagije kuko baba barize amasomo mu buryo bw’amagambo, no kugira umwanya uhagije wo kwitoreza aho umwuga ukorerwa (mu ruganda).”

Ibi kandi ngo biza bifasha abiga muri ayo mashuri bagafashwa n’abarimu babigisha, bakaba ndetse barambagizwa bakabona akazi nyuma, ariko bakanagira uruhare mu musaruro w’uruganda.

Akomeza avuga ko iri shuri n’inganda bya Sina ari urugero rwiza rw’inganda zikora ibijyanye n’ibyo ayo mashuri aba yigisha.

Umushoramari Sina Gerald avuga ko kuba ibikorwa bye bishimirwa kubera uruhare bigira ku iterambere ry’u Rwanda bimutera imbaraga zo gukora ibirushijeho birimo no gushinga kaminuza.

Ati” Njya gushinga ishuri nifuzaga ko umwana uhiga azaba ari igisubizo mu gihugu cyacu, mu nganda zinyuranye, yaba urwacu cyangwa urw’abandi, ndetse no mu buhinzi n’ubworozi. Bimpa icyizere ko mu bihe biri imbere nzashinga na kaminuza itanga umusaruro. Ni bimwe mu bintera imbaraga bigatuma nkomeza kwagura amashuri, ndetse mfite n’icyizere ko mu minsi iri imbere na kaminuza izaboneka, kuko mu bana twatangiranye dushinga ikigo bamwe bararangije…”

Muri bo ngo hari abafite impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, hari n’abagiye kwiga mu mahanga (Amerika n’u Budage) yizeye ko bazazana impamyabumenyi z’ikirenga bagatanga umusanzu wabo muri iyi kaminuza, bakunganira bagenzi babo.

Ibi ngo yumva ari umusanzu azaba atanze ku gihugu, akaba afite n’icyizere ko abo yareze bazakomeza gufasha igihugu bahereye ku bumenyi baherewe muri iri shuri.

Fondation Sina Gerald yatangije amashuri atandukanye ihereye ku ry’incuke ryashinzwe mu mwaka w’2003 ryatangiye ryigamo 100. Mu ishuri ryisumbuye hari amashami y’ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya ibiribwa. Kugeza ubu afite abana 600 bigira ubuntu muri iri shuri, mu gihe ibikorwa bye biha akazi ababituriye bakagira uruhare mu kwitabira gahunda za leta ku buryo ngo bahora bishyura mituweli ku kigero cy’100%