Abashakashatsi berekanye uburyo ibikorwa bya muntu bikomeje kwangiza amazi

Ubwiyongere bw’abaturage bujyana no kwiyongera kw’ibikorwa bye bigaragazwa nka bimwe mu bikomeje kubangamira umutungo kamewe w’amazi, abahanga bemeza ko utariho n’ubuzima bwazima ku Isi.

Ibi bigaragazwa n’abashakashatsi barimo Dr Sekomo Christian  bagaragaza ko umutungo kamere ugenda wangizwa n’ibikorwa bya muntu. Ibyo birimo ibinyabutabire byifashishwa mu buzima bwa buri munsi bigenda byanduza ayo mazi. Bimwe muri byo ni amavuta y’imashini zifashishwa mu kuhira imyaka, zijyamo amavuta ajya kwanduza amazi.

Babitangaje ku wa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, mu nama yahuje inzobere zirebera hamwe ibijyanye no kubungabunga umutungo kamere w’amazi. Ni mu gihe  u  Rwanda rukomeje urugendo n’ibikorwa byo kwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga  wahariwe amazi wizihizwa tariki ya 22 Werurwe buri mwaka.

Ikindi hirya no hino hagaragara ibinamba byogerezwamo ibinyabiziga ndetse n’amagaraji bikorerwamo bivamo bya binyabutabire bishobora kwanduza amazi mu gihe bidakumiriwe. Ibyo birimo vidange na girisi.

Umwe mu bitabiriye inama abaza ibibazo

Umukozi  ushinzwe ubwiz bw’amazi  mu kigo  cy’amazi n’amashyamba, Karuranga Dismas avuga ko ibindi byangiza amazi birimo amaafumbire mvaruganda atakoreshejwe neza, guhinga ku nkombe zayo mu buryo buyasatira n’ibindi birimo kutagira ubwiherero bwiza.

Umuyobozi w’ikigo  cy’amazi n’amashyamba(RWAFA), Prime Ngabonziza asaba Abanyarwanda, abaturarwanda n’abatuye Isi muri rusange kwita kuri uyu mutungo, buri wese akabigira ibye.

Ati “Mujya mwumva gahunda ya leta yuko buri munyarwanda agomba kugira ubwiherero. Byose biba bifite aho bihurira no kutanduza amazi nk’umutungo kamere.  Kwanduza amazi bitera ingaruka zikagera kuri benshi, imbaraga za buri wese zirakenewe mu gufata neza amazi n’ibidukikije muri rusange.”

Akomeza avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu rwego rwo kubungabunga aya mazi, amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Ati “Ni umutungo kamere wa buri muntu wese utuye Isi, niba uteye igite nturebe ugiteye ngo ni icye ni icyacu twese… ayo mashyamba afasha mu gukurura imvura murabizi, ni uruhare rwa buri Munyarwnda wese na buri wese ku Isi kumva ko umutungo kamere w’amazi atari leta ifite inshingano zo kuyageza ku baturage  nabo bafite izo kuyafata neza.”

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije birimo ibishanga bifatiye runini amazi, leta y’u Rwanda yafashe gahunda zo kwimura ibikorwa bya muntu birimo inyubako zibyubatsemo n’ibindi.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gutaha imiyoboro y’amazi yahawe abaturage, gusura icyogogo cya Nyabarongo, igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’umushinga wa Water for Growth.