Kigali: Hagiye guteranira impuguke ziga ku micungire y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda

 

Impuguke mu micungire ikomatanyije y’amazi (Integrated Water Resources Management) zigiye guteranira mu nama y’iminsi ibiri yiga ku micungire y’Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda.

Ni inama; izabera mu Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Ubumenyi n’Ikoranabunga (UR-CST) ku matariki ya 20 na 21 Werurwe 2018.

Yateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba, Water for Growth, Kaminuza y’u Rwanda, shami rya Loni rishinzwe Uburezi, Umuco na Siyansi(UNESCO), BRALIRWA n’abandi.

Iyi nama izahuza impuguke mu by’amazi, abashakashatsi n’abanyeshuri; bakazasangira ubumenyi n’ubunararibonye mu micungire n’iterambere ry’urwego rw’amazi mu Rwanda.

Insanganyamatsiko y’iyi nama ntizaba itandukanye n’iy’Umuryango w’Abibumbye wahariye Umunsi mpuzamahanga w’Amazi uba buri mwaka ku wa 22 Werurwe. Insanganyamatsiko ikaba igira iti “Nature for Water” tugenekereje mu Kinyarwanda “Akamaro k’Ibidukikije mu kubungabunga Amazi”

Hazanarebwa uko uburyo bw’imicungire ikomatanyije y’Amazi igenda ishyirwa mu bikorwa mu Rwanda.

Iyi nama izanareba mu buryo bwa tekinike bujyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Imicungire y’amazi harimo itegurwa ry’igenamigambi ry’ibyogogo, guhangana n’imyuzure, ireme ry’amazi, gusaranganya amazi mu bikorwa bitandukanye n’ibindi.

Biteganyijwe ko iyo nama izafungurwa ku mugaragaro na Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Vincent Biruta.

Ibiganiro bitandukanye bizatangwa n’abahagarariye Minisiteri, Ikigo gishinzwe amazi n’amashyamba, Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda, impuguke mu by’imicungire y’amashyamba, UNESCO n’abandi.