Minisitiri Biruta yibukije ko amazi atariho n’ubuzima butabaho

Minisitiri w’ibidukikije Vincent Biruta arasaba Abanyarwanda kubungabunga umutungo kamere w’amazi kuko bidakozwe ashobora gukama, ugasanga bigize ingaruka ku buzima bwa muntu budashobora kubaho ayo mazi atariho.

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe amazi. Uyu muyobozi agaruka ku bikorwa bitandukanye bikwiriye gukorwa mu kubungabunga uyu mutungo kamere.

Yibutsa ko amazi Abanyarwanda bakoresha aturuka mu migezi, ibiyaga n’amasoko bigomba kubungwabungwa ku buryo bufatika. Aha asaba ko ibyangiza ibishanga bibika aya mazi ndetse n’imigezi muri rusange byirindwa dore ko bikomoka ku bikorwa bya muntu.

Minisitiri Biruta na Tetero François

Akomoza ku bintu bikozwe muri palasitiki nk’uducupa tw’amazi, imiheha n’ibindi.

Ati “Ntitwabaho tudafite amazi….Twitabire kurwanya isuri no kubungabunga ibishanga kandi twibuke no gufata amazi y’imvura. Amazi ni ubuzima niyo mpamvu bireba buri wese kugira uruhare mu kuyabungabunga”.

Iki gikorwa cyahujwe na siporo rusange yabereye mu gice kitanyurwamo imodoka mu mujyi wa Kigali.

Abari muri siporo rusange

Icyi cyumweru cyatangijwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gusura icyogogo cy’uruzi rwa Nyabarongo ku gihe giherereye ku karere ka Muhanga na Ngororero.

Muri iki gikorwa abanyamakuru basuye iki cyogogo , berekwa ibikorwa bitandukanye nuko byafashije mu kubungabunga iki cyogogo ndetse nuko ibyo bikorwa byateje imbere abaturage.
Mu bindi biteganyijwe harimo inama nyunguranabitekerezo ku kubungabunga umutungo kamere w’amazi izabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 20 Werurwe.

Hateganyijwe n’umuganda ku mugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu uzibanda ku bikorwa byo kubungabunga uyu mugezi no kurwanya ibiza biterwa na wo.

Iki cyumweru gisozwa, tariki 23 Werurwe hazaba umunsi w’imurikabikorwa ry’ubumenyi bw’ikirere uzabera mu mujyi wa Kigali aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda)gikorera mu Gitega mu karere ka Nyarugenge. Hazanatahwa kandi ibikorwa remezo bigeza amazi ku baturage biri muri Murama mu karere ka Kayonza.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twite ku mutungo kamere w’amazi tubungabunga ibidukikije.”

Amazi mu Rwanda usanga akenewe na buri wese. Imibare igaragaza ko umuturage akenera meterokibe 1000 z’amazi meza ku mwaka, mu gihe mu Rwanda hose hakenerwa asaga meterokibe miliyoni 5.