Kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo byazamuye imibereho y’abayituriye

Urugomero rwa Nyabarongo

Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro baturiye umugezi wa Nyabarongo, barishimira inyungu bavanye mu bikorwa bitandukanye byakozwe kuri uyu mugezi birimo urugomero n’ibindi byo kuyibungabunga.

Abaturage bavuga ko umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo, cyane muri uyu murenge byabaye nka manu ivuye mu ijuru; ifunguro Imana yigeze guha Abanya-Israel inzara yenda kubatsinda mu butayu.

Ni umushinga munini uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’umushinga Water for Growth ukorwa mu turere twa Muhanga na Ngororero.

Amaterasi yakozwe mu rwego rwo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo

Uwitwa Nyabasare Ernest avuga ko yabonye akazi mu bikorwa by’amaterasi yo kubungabunga iki cyogogo. Amafaranga yabanyemo ngo aramuha icyizere cyo kubaho neza mu bihe biri imbere abikesha uyu mugezi baturiye kuva kera batazi ko uzabaha ubuzima.

Ati” Nakoreyemo amafaranga asaga ibihumbi 100 nguramo inka y’ikimasa ndayorora ubu ifite agaciro k’ibihumbi 300. Ibi bikorwa byatugiriye akamaro cyane turabyishimiye.”

Nsababera aganira n’abanyamakuru

Uretse kuguramo inka kandi, ngo n imirima ye yatunganyijwe ku buryo yakozwemo amaterasi y’indinganire abafasha guhangana n’igihombo bajyaha bahura nacyo. Mu gihe cyose bahingaga ngo ntibabaga bizeye gusarura kubera ko imyaka yabo yatwarwaga n’isuri kubera ko imirima iri ki misozi isa n’ihanamye kandi ngo nta mirwanyasuri yahabaga.
Ubu haciwe imirwanyasuri ku buryo ifata amazi yangizaga imyaka y’abaturage.

Bavuga ko bagiye kwifashisha ubutaka batunganyirijwe mu kwiteza imbere, dore ko ngo bahereweho mu kubona akazi mu bikorwa byo kubungabunga iki cyogogo, bakabona igishoro kizatuma biteza imbere nkuko abaturage batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru The Source Post babigarutseho.

Uwitwa Mukamana Chantal ati ” Twagize amahirwe baduhaye akazi, nitwe bahereyeho abo batunganyirije imirima. Ubu ubuzima ni bwiza, Nyabarongo iduteje imbere.”

Abaturage ntibasoza iyo bavuga ibyiza bakesha umugezi wa Nyabarongo, bamwe bakomoza ku rugomero rw’amashanyarazi rwahubatswe. Ni rumwe mu zitanga amashanyarazi menshi ziri mu Rwanda.

Urugomero rwa Nyabarongo

Uru rugomero rutanga megawati 28 z’amashanyarazi rwavanye mu bwigunge abaturiye aka gace ko mu cyaro, bavuga ko hasigaye ari mu mujyi bitewe nuko bihatiye gufata amashanyarazi, bakaba bayacana baba abakire n’abakene.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba(RWAFA), Tetero Francois Xavier avuga ko avuga hari intego yuko kugera mu mwaka w’2024 iki cyogogo cyaba kibungabunzwe mu buryo bufatika haraciwe imirwanyasuri ihagije, harakozwe amaterasi n’ibindi bikorwa bigamije kukibungabunga.

Tetero yerekana ibyakozwe ku Cyogogo cya Nyabarongo

Ibindi byakozwe birimo gutera ibiti mu nkengero z’uru rugomero no guhagarika ibikorwa by’ubuhinzi bikikije inkengero zarwo biri muri metero 50. Ibi byakozwe mu turere turimo Muhanga na Ngororero. Mu gihe iki cyogogo kiri ku buso bwa kilometerokare 3000, gikora ku turere turimo na Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.

Icyogogo cya Nyabarongo guhera ku isoko yayo

Biteganyijwe ko hazatunganywa ibindi byogogo birimo Nyabugogo,Sebeya na Muvumba nabyo bizatunganywa muri iyi myaka 6.

Mbanjimpundu F