Abashoramari b’Abanyarwanda barakangurirwa kubaka inzego zikomeye bapiganwa n’abanyamahanga babatwara amasoko

Abanyarwanda bari mu ishoramari mu Rwanda bagaragaza ko abashoramari b’abanyamahanga bakibarusha imbaraga mu gupiganira no kubona amasoko bagakora imwe mu mirimo yakabaye ikorwa n’abanyarwanda bityo bakabona ko bibadindiza mu bucuruzi.

Babigaragaje nkuko mu mwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ubera mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera.

Ikibazo cy’abashoramari b’abanyamahanga batwara amasoko abacuruzi b’abanyarwanda,ni kimwe mubyo umwiherero uhuriwemo n’abayobozi batandukanye mu byiciro byose by’abagize urugaga rw’abikorera PSF urimo kubera mu karere ka Bugesera,wizeho nkuko byagiye bigarukwaho na bamwe mubitabiriye uyu mwiherero.

Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Bafakulera Robert yavuze ko ikibazo cy’abashoramari b’abanyamahanga batwara amasoko abacuruzi b’abanyarwanda kigomba kurangizwa no kubaka inzego mu rugaga rw’abikorera dore ko ari narwo rushinzwe ubuvugizi n’iterambere ry’aba bacuruzi.

Ati “Ingamba twashyizeho ni ukubaka inzego, kugira ngo n’umunyamahanga aze asange dufite ubuyobozi buha icyerecyezo buri mucuruzi wese, ari umunyahanga ari n’umunyarwanda………,icyo dushaka kubaka cyane ni ukubaka inzego z’Abanyarwanda, Abanyarwanda bakagira ubushobozi bwo kubasha kwikemurira ibyo bibazo.”

Uyu mwiherero wanagaragaje ko hakiri ikibazo cy’amasoko akiri make ku bashoramari bo mu Rwanda cyane mu buhinzi n’ubworozi. Ariko urugaga rw’abikorera rurizeza abashoramari b’abanyarwanda ko igiye gushaka uko yafasha abacuruzi kwagura amasoko ariko nabo ngo bagakangukira gukora ibintu bikomeye bifite ubuziranenge kuburyobibasha guhangana ku isoko ryo hanze yo mu Rwanda.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(Minicom) nayo ivuga ko izakomeza gufatanya na PSF n’izindi nzego guha amahugurwa abakora ubucuruzi butazwi, kugira ngo nabo bage mu bucuruzi bwemewe. Umunyamabanga uhoraho muri Minicom, Sebera Michel avuga ko u Rwanda rutirengagije ubwo bucuruzi.

Ati “inama twagira abakora ubu bucuruzi ni uko bakwishyira hamwe bakatwegera tukabahaamahugurwa bagakora ibintu bimeze neza bishoborano guhangana n’ibindi bicuruzwa by’abanyamahanga.”

Abikorera uyu munsi baragera ku bacuruzi ibihumbi ijana naMirongo itanu, urugaga rurateganya kobyibura mu myaka itatu iri imbere aba banyamuryango bazaba bikubye inshuro ebyiri.

Nubwo PSF igaragaza ko ibihumbi 150 ari bo bari mu bucuruzi gusa,hari n’abandi bagikora ubucuruzi butazwi nabo PSF ivuga ko bazafashwa kwinjira mu bucuruzi buzwi.