Umuholande Vlaar yerekanye uko Sebeya yacubywa ntiyongere kwica abayituriye

Abantu barindwi bamaze kwicwa n’ibiza biterwa no kuzura k’umugezi wa Sebeya wiroha mu kiyaga cya Kivu. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwibukijwe ko ibi bibazo bidashobora guhagarara mu gihe hadakemuwe ibitera ibi biza.

Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade wa mbere w’u Buholande mu Rwanda, Jan Vlaar avuga ko ibitera ibi biza bakwiye kubicungira hafi bigakemuka, dore ko iki gihugu kigira n’uruhare mu guhangana n’iki kibazo.

Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi wizihirijwe mu Murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, kuri uyu mugezi wa Sebeya.

Vlaar avuga ko ibi biza biterwa n’amazi aturuka ku misozi miremire igize aka karere ikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucukuzi bw’amabuye n’ibindi.

Ati “ Ikibazo nticyakemuka  mu gihe tutarinze imisozi yacu , aho ayo mazi aturuka akangiza ibikorwa bitandukanye….  Uburyo duhinga, ducukura nibidanduka tuzakomeza duhure n’ibyo bibazo[by’imyuzure yica abantu].

Jan Vlaar, umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Buholande mu Rwanda ari kumwe n’uwasemuriraga

Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, uyu muyobozi avuga ko igihugu cye cyatanze umusanzu wo kubungabunga icyogogo cy’uyu mugezi biciye mu mushinga Water For Growth Rwanda, aho bafasha mu gutera ibiti ku misozi ikikije uyu mugezi, gukora amaterasi no gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibyo bigakorwa n’abaturage bahembwa amafaranga ku munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko uyu mugezi ukunze guteza Ibiza abawuturiye ku buryo ari ikibazo gikomereye aka karere. Imibare agaragaza ni uko hari imiryango 1200 iby’ibanze byose byari biyibeshejeho bitewe n’umwuzure uherutse kwibasira uyu mugezi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu

Inzu z’imiryango 33 zarasenyutse, ubwiherero 356 burasenyuka, ku buryo aka karere ngo kabonye abagafasha mu guhangana n’iki kibazo byagafasha.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba(RWAFA), Prime Ngabonziza avuga ko bahagurukiye ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, ariko akaba asaba abaturage gutanga umusanzu wabo muri uru rwego, bagira ibikorwa byakozwe ibyabo, ndetse banafata amazi yo ku nzu zabo agira uruhare muri iki gikorwa.

Ati “ Leta ishyira imbaraga  mu gukemura ibyo bibazo, ariko imbaraga z’ibyo ubuyobozi bukora ntabwo zihagije, bizagerwaho ari uko ifatanyije n’abaturage, uruhare rwanyu rero rurakenewe…”

Umuyobozi wa RWFA aganira n’itangazamakuru

Aha ababuza kuvuga ko ibyakozwe ari iby’abayobozi cyangwa abaterankunga, ahubwo abaturage bakwiye kubigira ibyabo.

Ibikorwa birimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ndetse n’ibiterwa ku misozi, abaturage bakwiye kurinda bakabitema nyuma y’igihe cyagenwe cy’imyaka 5, kuko ngo iyo bitemwe kare bituma icyo byagenewe cyo gufata ubutaka kitagerwaho.

Abaturage bitabiriye kubungabunga iki cyogogo

Mu rwego rwo kubungabunga iki cyogogo ngo abaturage baturane n’uyu mugezi nta kibangamira ikindi, ubwo hizihizwaga uyu munsi hatewe ibiti kuri uyu mugezi, ku burebure bwa metero zisaga 300, hatewe imigano ndetse hanashyirwaho n’imifuka itangira amazi y’uyu mugezi.

Icyogogo cy’uyu mugezi wa Sebeya gifite ubuso bwa kilometero kare 350. Ni icyogogo kiri kwitabwaho hiyongereyeho icya Nyabarongo, Nyabugogo na Muvumba.