“Ntabwo nigeze nsambanya umwana ariko namushyize urutoki mu gitsina”

Hari umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 wafashwe mu karere kamwe ko mu mujyi wa Kigali mu minsi yaahize akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 5. Yemeye ko yamushyize urutoki mu gitsina ariko ko atigeze amusambanya.
Ese koko yaramusambanyije cyangwa ntabwo yamusambanyije?Ingingo y’133 mu itegeko no 68/ 2018 ryo kuwa 30/8/2018 igaragaza ibisobanuro byo gusambanya umwana n’ibihano ku wabikoze.

Ingingo ya 133: Gusambanya umwana

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1. Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana.

3. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’myaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’tanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ne (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Wa musore yaje guhanwa….. nyuma yo guhamwa n’icyaha ko yamusambanyije.

 

Ntakirutimana Deus