Babiri bakurikiranyweho umugambi wo gufasha Byumvuhore gushaka gutoroka
Umugore wa Byumvuhore Faragie na mushiki we barakekwa ko ari bo bamufashije mu mugambi yagerageje wo gutoroka ubutabera ariko nyuma akaza gufatwa.
Aba bagore nibo bakurikiranywe nyuma yuko bari ku rukiko ubwo uyu Byumvuhore yageragezaga gutoroka. Bikekwa ko aribo bamufashije kubona imyenda nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza(RCS), SIP Hillary Sengabo.
Byumvuhore yafatiwe mu marembo y’urukiko rw’ikirenga yambaye imyambaro isanzwe y’abantu bafite uburenganzira bwo kwidegembya, nyuma yo kuvanamo impuzankano y’imfungwa.

Byumvuhore yafashwe bwa mbere kuwa 03 Nzeri 2016, i Remera mu karere ka Gasabo akomoka i Rusizi.
Icyaha abakekwa bakurikiranyweho kigaragara mu ngingo ya 696 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda. Iyi ngingo igira iti “Gufasha imfungwa
cyangwa umugororwa gutoroka” biri mu byaha bihungabanya umudendezo w’igihugu.