Iteganyagihe: Uyu munsi hateganyijwe imvura mu gihugu hose

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe ryo kuwa 28_03_2018.

Mbere ya saa Sita

Rigaragaza ko hagati ya 06:00 na 12:00 hateganijwe ibicu byiganje bitanga imvura nke mu turere twose mu gihugu.

Nyuma ya saa Sita

Naho hagati ya 12:00 na 18:00 hateganyijwe imvura nke iri bwumvikanemo inkuba mu gihugu hose.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri bube kiri hasi mu gihugu hose mu gitondo; ni ukuvuga ahari bube hakonje kurusha ahandi ni mu turere twa Nyabihu, Burera na Musanze hateganyijwe dogere selisiyusi 12.

Naho igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku masaha y’igicamunsi ni ukuvuga ahari bube hashyushye kurusha ahandi mu gihugu ni mu turere twa Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe degere selisiyusi 28.

1 thought on “Iteganyagihe: Uyu munsi hateganyijwe imvura mu gihugu hose

Comments are closed.