Wari uzi ko kutoza mu kanwa bishobora gutera impfu

Mikorobe zo mu kanwa zishobora gutera indwara z’umutima, ibihaha n’impyiko, kuba izi ndwara zitera urupfu ni kimwe mu bikwiye gutera abantu kwisuzumisha izi ndwara hakiri kare, no koza amenyo kenshi.

Ibi ni ibitangazwa na Dr Muhiganwa Adelaide,Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga bavura indwara zo mu kanwa zirimo n’iz’amenyo.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza wo kurwanya indwara zo mu kanwa, abaganga batandukanye bagiye gusuzuma abaturage izi ndwara mu bice bitandukanye by’akarere ka Kimironko, biteganyijwe ko basuzuma bakanatanga inama zo kwirinda ubu burwayi ku bantu 1800.

Dr Muhiganwa avuga ko mu menya harimo imyakura ishobora gutwara mikorobe zikagenda mu maraso zikagera mu bice bitandukanye by’umubiri birimo ubwonko, umutima, umwijima n’ibindi.

Nubwo atagaragaza umubare w’abicwa n’izi ndwara zo mu kanwa, avuga ko ari benshi ahereye kubo abantu bajya bumva ko bishwe n’umutima, ibihaha n’izindi zafashe ibyo bice.

Abaturage muri rusange barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku, boza amenyo 3 buri munsi cyane nyuma ya buri funguro.

Bibutswa kandi kujya kwisuzumisha amenyo byibura rimwe mu mwaka, dore ko avuga ko ari umuco utari mu Banyarwanda kuko ngo imyaka 20 amaze muri uyu mwuga yabonye imiryango nk’itanu yitabira iyi gahunda.

Abanyarwanda ngo bagana kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa iyo bumvise abarya.

Abasuzumwe bavuze ko bagiye kubahiriza inama bagiriwe zo kwisuzumisha indwara zo mu kanwa no koza amenyo inshuro zisabwa.