Kigali: Imfungwa ikurikiranyweho iterabwoba yafashwe ishaka gutoroka yavanyemo impuzankano
Imfungwa yitwa Byumvuhore Faragie mwene Bavuge na Uwizeye ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba, amaze gufatirwa mu cyuho mu marembo agerageza gusohoka ku rukiko rw’Ikirenga.
Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda(RCS) SIP Sengabo Hillary.

Aya makuru akomeza avuga ko uyu musore wavutse tariki ya 1 Mutarama 1996 yafatiwe muri iki cyuho yambaye imyenda itari ya gereza.

Nyuma yo kuburizamo uyu mugambi impamvu yabimuteye iri gukorwaho ipereza.
Byumvuhore yagaragaye yambaye nk’umuturage usanzwe.