Kigali: Imfungwa ikurikiranyweho iterabwoba yafashwe ishaka gutoroka yavanyemo impuzankano

Imfungwa yitwa Byumvuhore Faragie mwene Bavuge na Uwizeye ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba, amaze gufatirwa mu cyuho mu marembo agerageza gusohoka ku rukiko rw’Ikirenga.

Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda(RCS) SIP Sengabo Hillary.

Uko yari yambaye ubwo yageragezaga gutoroka

Aya makuru akomeza avuga ko uyu musore wavutse tariki ya 1 Mutarama 1996  yafatiwe muri iki cyuho yambaye imyenda itari ya gereza.

Mu mpuzankano y’imfungwa

Nyuma yo kuburizamo uyu mugambi impamvu yabimuteye iri gukorwaho ipereza.

Byumvuhore yagaragaye yambaye nk’umuturage usanzwe.