Perezida Kagame yatashye Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Perezida wa Republika Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abayisura yavuze ko ari kimwe mu rwibutso rw’amateka y’u Rwanda anashimira abagize uruhare mu kuyubaka.

Iyi ngoro ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, yubatse ahari ingoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa republika Paul Kagame yasuye ibyumba bitandukanye birimo amashusho n’amafoto agaragaza uruhererekane rw’inzira y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu rwatangiye mu Kwakira umwaka w’1990 kugeza mu 1994, nkuko bigaragara kuri RBA

Yaneretswe kandi ahari harashyizwe imbunda yifashishwaga mu kurwanya umwanzi aho yari guturuka hose by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ibikorwa byo kwita ku babaga bahigwa mu gihe cya Jenoside. Mu butumwa umukuru w’igihugu yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, yashimye by’umwihariko abakoze iyi ngoro aho yagize ati:”Iki gikorwa kigaragaza igice kimwe cy’amateka y’igihugu cyacu cyakozwe neza. Turashimira abagize uruhare muri uyu murimo.”

Ingoro ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, izajya isurwa n’abantu b’ingeri zose kugirango bamenye uko umugambi wo gutegura Jenoside wakozwe ndetse n’inzira ingabo zari iza RPA Inkotanyi zanyuze mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.

Inkuru mu mashusho:

Ntakirutimana Deus