Icyo nashimye cyane ni ubushake bw’u Rwanda ku bijyanye n’icyerekezo mu iterambere- Amb. William

Ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda ucyuye igihe William Gelling aratangaza ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye cy’u Bwongereza uhagaze neza kandi ko mu gihe cy’imyaka 4 ishize ahagarariye iki gihugu mu Rwanda uyu mubano warushijeho kuzamuka. 

Yabitangaje mu gihe yitegura gusoza imirimo ye nk’ambasaderi mu Rwanda.

Ambasaderi William Gelling yemeza ko n’utubazo twagiye tuvuka twagiye dushakirwa umuti mu mucyo. Yagize ati, “Umubano w’ibihugu  byombi ni nta makemwa icyo nashimye cyane ni ubushake bwa leta y’u Rwanda muri iyi myaka 4 ku bijyanye n’icyerekezo mu iterambere. Unashingiye ku iterambere ry’imijyi uko igenda izamuka n’ibintu n’abaminisitiri basuye u Rwanda bakomeje kwishimira. Ikindi n’uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Yongeyeho kandi ashima ubufatanye mu guteza imbere amashuri abanza, ibyumba byayo, yongeraho ko ubu igikurikiye ni ugushyira imbaraga kuzamura ireme ry’uburezi nkuko bigaragara mu nkuru ya RBA.

Ambasaderi William Gelling yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda mu mwaka w’2013. Biteganijwe ko mu ntangiriro z’umwaka w’2018 azasimburwa ku nshingano yarahafite.

Ntakirutimana Deus