U Rwanda rwongeye gushinja u Bufaransa ‘gufasha abakoze jenoside’

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye icyegeranyo ivuga ko cyerekana uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Icyegeranyo kivuga ko abategetsi bw u Bufaransa bafashije kwinjiza intwaro mu Rwanda mbere ya jenoside.

Leta y’u Rwanda irega  Bufaransa kwemerera abicanyi guhurira kuri ambasade yayo i Kigali, ndetse no kubakingira ikibaba nyuma ya jenoside. Guverinoma y’u  Bufaransa ntiragira icyo isubiza kuri iki cyegeranyo.

Si ubwa mbere u Rwanda rutangaje ibi birego, byahakaywe n’ bufaransa mu gihe cyahise.

Ariko muri 2010 uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Nicholas Sarkozy yemeye ko igihugu cye cyakoze icyo yise “amakosa akomeye” mbere y’ibihe byabanjirije jenoside.

Abasirikare b’Abafaransa bashinjwa gutoza interahamwe zagize uruhare muri jenoside, no gukingira ikibaba abari abategetsi icyo gihe.

Ntakirutimana Deus