Igisubizo Perezida Kagame yahaye Dallaire amubwiye ko Abafaransa bahigiye kurimbura inkotanyi

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Gen Romeo Dallaire, Umunya-Canada wari uyoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda yabwiye Perezida Paul Kagame wari uyobore ingabo zari muri uru rugamba rwo kubohora igihugu ko amahanga yakoraniye ku ngabo z’Inkotanyi ku buryo azirimbura.

Ibi byagarutsweho na Perezida Paul Kagame muri kongere y’abagize Umuryango FPR Inkotanyi, ku wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame yakomoje kuri iki kiganiro aganisha ku bibazo bitandukanye Umuryango wa FPR Inkotanyi abereye Umuyobozi waciyemo mu gihe cy’uru rugamba. Ahagana saa saba z’ijoro nibwo yamuzaniye ibaruwa, amaze kumva ubutumwa burimo [Kagame] asaba Dallaire kumureka akaruhuka kuko ngo yari ananiwe.

Ati “ …Mwarabibonye abantu batubwira ngo murabizi, murapfuye. Amahanga yose abakoraniyeho noneho haje n’Abafaransa bazanye intwaro, umuntu anzanira ibaruwa nako Telegram. Uwari Umuyobozi w’Ingabo za Loni, Dallaire. Aza afite ubwoba ati rwose nimugerageza, mwifate neza musabe abo bantu boye kubarimbura vuba.”

Igisubizo Perezida Kagame yahaye Dallaire

Umukuru w’Igihugu yakomeje akomoza ku gisubizo yamuhaye kiganisha ku kudatinya abava amaraso kimwe nabo,

Ati “Ndamubaza nti se ko wowe ubaye hano, ubundi urundi rupfu twapfa rurenze uru ni uruhe? Icya kabiri abo bantu uriho umbwira, ni abantu bava amaraso? Ati yego? Nti ugende ubabwire uti “ntabwo twapfa urupfu rurenze uru, icya kabiri ko nabo bava amaraso.”

Kera kabaye ingabo za FPR Inkotanyi zaje gusoza uru rugamba zibohoye igihugu, maze zihagarika jenoside mu gihugu hose.

Ingabo z’u Bufaransa zari zahize kurimbura abari muri uru rugamba zivugwaho gukingira ikibaba abategetsi  n’ingabo z’icyo gihe bakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.  Bimwe mu byo zakoze birimo kubahungisha, kubashakira ubwihisho mu cyitwaga zone Turquoise n’ibindi. Izi ngabo kandi zishinja gutoza interahamwe zagize uruhare muri iyi jenoside.

Ntakirutimana Deus