Icyo Perezida Kagame avuga ko bateshutse ku mahame barahiriye muri FPR Inkotanyi

Umuryango FPR Inkotanyi umaze imyaka 30 ushinzwe, wageze kuri byinshi birimo urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Gusa ngo hari abagiye bawutenguha, bateshuka ku ndahiro yabo igamije ibyiza ku gihugu no kubagikomokamo.

“Abo banyamuryango bagiye batatira amahame y’umuryango, bagashyira inyungu zabo bwite imbere y’inyungu z’Abanyarwanda bose cyangwa z’Umuryango FPR Inkotanyi, icyo gihe bishyize mu banyantege nke mu maso y’abo banyamahanga.”

Nkuko akunze kubigarukaho ko ntawapfa gutera u Rwanda ndetse ko ntawarugambanira ngo bimugwe amahoro, Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi yagarutse ku batatiye igihano cy’uyu muryango bakagana iy’amahanga, icyo bakoze adashima na gato.

Yabigarutseho mu kongere y’uyu muryango yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 30 FPR Inkotanyi ishinzwe.

Ati “Hari abanyuranyije n’uko dukwiriye kuba dukorera inyungu rusange z’igihugu cyacu, bamwe bakaganisha ku nyungu zabo zibareba ku giti cyabo. Ibyo birumvikana rero ko bivuze ko tutabuzemo abantu bateshuka ku nshingano ubundi FPR Inkotanyi itwigisha, itwibutsa, itubwira buri munsi.Ibyo byafashije n’abatari Abanyarwanda, amahanga yo hanze arimo n’abatarigeze bifuriza u Rwanda amahoro kubona aho bahera, aho banyura kugira ngo baturwanye, badusubize inyuma, batubuze gutera imbere uko bikwiye, kuba aho dushaka kuba bo abo dukwiriye kuba turi bo. Bo ubwabo kenshi byashoboraga kuba bibagoye, uburyo bworoshye rero byari uguhera kuri bamwe muri twe.”

Yabakuriye inzira ku murima ko gutera u Rwanda ku muntu uri hanze yarwo bitashoboka, ati “ Kudutera uturutse hanze biragoye…”

Mu bihe bitandukanye hari abagiye bava muri uyu muryango bahungira mu bihugu bitandukanye, bamwe bajya mu mitwe ivuga ko izavanaho ubuyobozi buriho. Perezida Kagame yakunze kuvuga ko abavuye muri uyu muryango n’abavuye mu gihugu babitewe n’amakosa bagiye bakora, nyuma babona bagiye kuyakurikiranwaho bagafata iy’amahanga. Ubwo yahuraga n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko buri wese azi amakosa n’ibyaha bagiye bakora ku buryo uwabimubaza yabivuga ahereye ku wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Ifoto: Abanyamuryango ba FPR bari mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2017.

Ntakirutimana Deus