Perezida Kagame asanga kubaho neza ku Isi ari itike iganisha ku buzima bwo mu ijuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arakangurira abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gukora neza, abantu bakagira ubuzima bwiza ku Isi, bakabaho neza, kuko ngo abona bimeze nk’itike y’indege izafasha abantu kugera mu buzima bwigishwa n’abihayimana n’abavugabutumwa.

Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018.

Mu mpanuro nyinshi yahaye aba bayobozi abasaga gukemurira igihe ibibazo igihugu gifite,  akomoza ku batinda kubikemura, bahora basaba imbabazi, bikaba byarabaye nk’igisubizo ku batinda kubikemurira igihe.

Ati “Hari ibibazo biba bifite ibisubizo ariko ntibikemuke kandi bifite igisubizo, igisubizo iteka ugasanga ari ugusaba imbabazi…”

Akomeza avuga ko kwibagirwa inshuro imwe bishoboka ku kiremwamuntu, ariko ngo hari uvuga ko yibagiwe inshuro zirenze eshatu.

Ati “Hari ibibazo bifite ibisubizo bizwi, ariko ugasanga bidakemuka. Igisubizo buri gihe kigahora ari ugusaba imbabazi. Bikaba ubwa mbere, ubwa kabiri, bikongera n’ubwa gatatu.”

Yongeraho ati “ …Icyo kibazo mwakita iki mwebwe, umuntu yakita iki? Nk’ikiremwamuntu abantu bazakora amakosa, abantu twese dukora amakosa, ariko iyo ikintu gikomeza kigaruka, abantu bakanakubwira bati ‘ariko sigaho’, ugasaba imbabazi  wemeye ko cya kindi ari ikibazo, kitari cyo wabisobanura, wemera ko ari ikibazo wakigirira iki umuco ku buryo kizahoraho, n’abantu bakikwereka ko gifite ingaruka no ku bandi batari bake? Inyungu waba ukivanaho zaba zingana gute ku buryo utazitakaza?”

Mu mpanuro ze yakomoje ku bijyanye n’ubuzima nyuma y’ubwa hano ku Isi bukunze kwigishwa n’abavugabutumwa cyangwa abihayimana. Ati “Ubwo buzima bundi bwiza tuzagera aho tugasangayo n’abandi bagiye mbere yacu, mbere yuko mbugeraho nabanza nkabaho neza hano,

ntabwo nahora ngendera ku byiza nzasanga imbere ….  Twebwe dukore tugendere ku byo dufite ibyacu turebe tubikore neza. Twabayeho neza njye mbona ari itike y’indege idutwara neza hariya muri buriya buzima.”

Ahereye kuri uru rugero yasabye abayobozi kutikomeza no kutiremeza, ati “Uko nabyumvise hariya hantu ntabwo hashaka abantu bikomeza, abantu bikomeza ntabwo bazajyaho, hariya hashaka abantu bakora ibintu byiza, bizima, ndetse bakumva ko bajyana n’abandi, ariko hariya kuhajya wenyine biragoye….”

Yasoje abwira aba bayobozi ko uyu mwiherero ugomba kubabera imikorere n’imiyoborere mishya

Uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uzakomereza mu kigo cy’ishuri ry’abakobwa rya Fawe.

Hejuru ku ifoto: Perezida Kagame(ifoto;interineti)