Niba ufite uruhushya rwa B atemerewe gutwara ikamyo, kuki ubirose wese yakora itangazamakuru?

Abaganga, abaforomo n’ababyaza, abaveterineri, abubatsi bahambaye[ingenieurs) bagira ingaga bibumbiyemo zirengera umwuga bakora, ku buryo kubona akazi hari ibyangombwa bisabwa ukora uyu mwuga, utwara imodoka asabwa urushya rwabugenewe, mu gihe ubitekerejeho wese kabone n’iyo ataba yarabyize yaba umunyamakuru, Ibi ngo bituma ridatera imbere n’abarikora bagakomeza gutaka ubukene.

 

 

Warize utarize mu Rwanda uba umunyamakuru, wararyize utararyize uramuba, uhabwa ikarita nk’umunyamwuga, iyo habonetse umukoresha uvuga ko umukorera. Ibi hari bamwe bisa n’ibyababaje uhereye ku mvugo bakoresha babaza impamvu uyu mwuga basa n’ababona uvogerwa.

Kuvogera uyu mwuga ngo biroroshye cyane, nkuko bivugwa n’abanyamakuru batandukanye, ngo usanga hari abafatira icyo cyemezo muri za hoteli babonye uko abanyamakuru bafatwa. Iyo abonye aho amenera, ejo cyangwa ejobundi ngo usange yiswe we, ku buryo hari n’abasebya uyu mwuga, bitwaza ko ari abanyamakuru kandi ntakibaranga. Gusa ngo siwo mwuga woroshye, kuko abavuga ko bawukora, hari benshi birangirira ku munwa, kugeza aho uwitwa ko ari we amara umwaka nta nkuru n’imwe akoze, ntaho igaragara.

Bamwe babigaragaje mu mahugurwa umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda, Pax Press wageneraga abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru mu Rwanda, yabaye mu mpera z’uyu mwaka urangiye 2017.

Umunyamabanga w’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel yavuze ko bikwiye ko itangazamakuru rigendera mu cyerekezo u Rwanda ruri kuganamo mu bijyanye n’ibipimo bikwiye(standards).

Ati “ Mu Rwanda ibintu byose biri guhinduka bijyana n’ibipimo ngenderwaho(standars) n’itangazamakuru ni uko rikwiye kugenda, rikwiye guhinduka muri urwo rwego. Kuba dufite igihugu kigenda kizamura ibipimo n’ubunyamwuga mu bavoka, mu baganga, mu bikorwa, ibinyobwa n’ibiribwa. Ariko mu itangazamakuru ugasanga ntibishyiguka, bikwiye guhinduka. Niba dushaka ko duha ishema ibyo dukora ibyo turibo n’ibyo dukora twagombye guharanira gukorera mu mucyo, kandi ibigezweho(smart).

Akomeza avuga ko itangazamakuru rigomba kugira amahame rigenderaho. Uru rugero yarwumvikanishije ahereye ku nyandiko yasomye aho umwanditsi yavuze ko utagira amahame amugenga ameze nk’inyamaswa y’ishyamba barekuriye mu bantu, ati “ Icyo gihe irabamara.”

Abanditsi bitabiriye ayo mahugurwa bagarutse ku cyo bafata nk’akajagari kari mu itangazamakuru babona kadashobora gutuma ritera imbere. Aha hagarukwa ku buryo umwanditsi mukuru[Chief editor] n’umwanditsi[editor], bakwiye guhesha agaciro uyu mwuga, kugirango impano zitizewe neza mu itangazamakuru biturutse ku bumenyi abarikora bafite, zitarihindanya.

Theo Barasa, Umwanditsi mukuru kuri Radio na Televiziyo Flash yavuze ko hari ibikwiye gukorwa mu rwego rw’itangazamakuru asanga rudashyiguka, nubwo ngo usanga inzego zitandukanye ntako zitagira ngo zihugure abanyamakuru. Aha agaruka ku buryo usanga inzego zitandukanye za leta n’izabikorera zigenera amasoko ibitangazamakuru bimwe na bimwe byatoranyijwe, ibindi bigakomeza kwibasirwa n’ubukene.

Samba, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuseke.rw  avuga ko uyu mu mwuga nta bipimo,nta nyirantarengwa ihari ugenderaho.

Ati “Tutagize abanditsi (editors) beza nta n’ubunyamwuga buzabaho. Standard ya mbere ni policy(gahunda) y’itangazamakuru mu gihugu, amategeko ntavuga ngo ukwiye kubikora ni nde? Aho niho ikibazo kiri, mu muhanda ufite urushushya rwo gutwara rwa B ntabwo wemererwa gutwara ikamyo, mu itangazamakuru umuntu araza akavuga ngo nashinga igitangazamakuru, naba umunyamakuru, bikaba ishyamba, usanga bamwe batizeye ko buzacya, ugasanga ikinyamakuru cyafunze.”

Akomeza avuga ko mu zindi ngaga usanga bakurikiza ibintu bitandukanye bishyiriyeho, birimo ko urwinjiramo aba yarabyize, ndetse agakora n’ikizamini hamwe na hamwe.

Abari aho bahuriza ko leta ikwiye gufasha itangazamakuru kugira umurongo ngenderwaho, nkuko leta itanga amategeko n’amabwiriza  ngenderwaho, igahagarika ibyo kunywa shisha, ngo yari ikwiye guha umurongo n’itangazamakuru.

Barasaba inzego za leta zifite mu nshingano zazo itangazamakuru guhagurukira icyo kibazo bagahera ku muzi w’ikibazo. Ku rundi ruhande hari abasanga keta hari ibyo yagiye ikora ngo itangazamakuru ritere imbere, birimo kubafasha gushyiraho urwego rwabo ngo bigenzure(RMC), kubaha amahugurwa ndetse no guha inkunga bimwe mu bitangazamakuru, ariko bavuga ko bikiri agatonyanga mu nyanja.

Eric Utuje, ukora kuri Radio na TV ati “ Hari aho usanga ubucuruzi bwica indangagaciro z’itangazamakuru, uburyo bw’imikorere n’uko dukora. Abakora ubushakashatsi muzaturebere igituma ibinyamakuru (Media houses)  zifunga no zinakomeza kwirukana abanyamakuru bamwe ugasanga babikora  insorongo ngo bitamenyekana ku karubanda, abandi bagahindura amasezerano mu buryo budasanzwe.”

Iraguha Richard asanga gushyiraho ibipimo bikwiye gukurikizwa ku mwanditsi w’ikinyamakuru byagorana mu gihe nta bishyirwaho ku banyamakuru. Akomeza asaba ko  abujuje ibisabwa aribo bakwiye kwemererwa bakaba abanyamwuga, mu gihe bitakorwa ngo hari byinshi bitagerwaho muri uyu mwuga.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamakuru mu Rwanda, Gonzague Muganwa avuga ko hari itegeko ry’itangazamakuru ryagenaga abakwiye gukora ibijyanye n’uyu mwuga ndetse n’ibisabwa ushaka gushinga ikinyamakuru birimo amafaranga agera kuri miliyoni 30, ariko ngo abayobozi b’ibinyamakuru baje kuryanga.

Bamwe bavugaga ko ayo mafaranga ari menshi, abandi bavuze ko batategekwa gushaka abanyamakuru ngo  ni uko yujuje ibigenwa n’itegeko, ngo birukane abantu babona bafasha ibinyamakuru ibijyanye no gutera imbere ku bijyanye n’ubukungu.

Inzego zitandukanye zivuga ko abanditsi bakuru bagomba gukomeza guhabwa ubumenyi butuma itangazamakuru rigaragara neza mu maso y’abagerwaho n’ibyo rikora dore ko ngo ari nabo berekana urwego banyurwaho n’ibyo rikora. ARJ, RMC n’Inama y’igihugu ishinzwe itangazamakuru batangaje ko bazakomeza guharanira iterambere ry’itangazamakuru.

Ntakirutimana Deus