Abanyarwanda bahungiye hanze y’igihugu batakaje sitati y’Ubuhunzi

Guhera tariki ya 1 Mutarama 2018,Abanyarwanda bahungiye hanze y’u Rwanda mu bihe bitandukanye guhera mu 1959 na nyuma yaho kugera mu 1998, bambuwe sitati y’ubuhunzi.

Ni nyuma yuko Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuze ko  tariki ya 31 z’ Ugushyingo  2017 a wari kurangiza icyo yita ubushake bwo guhindura ipaji mu gitabo cy’amateka y’U Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta mpamvu yo gutuma abanyagihugu bayo bakomeza kwitwa impunzi kubera ko igihugu ‘gitekanye.’


Ibi bivuze ko impunzi z’ Abanyarwanda zahungiye mu bindi bihugu zatakaje uburenganzira bwo kwitwa impunzi, uretse mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Zambiya ndetse na Uganda.

Kuva hafatwa iki cyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda hashize imyaka 7 kuko byatangiye mu mwaka wa 2011, zibimenyeshwa.  Icyo gihe nibwo zagombaga gutakaza iyo sitati, hagiye hongerwahp imyaka kugera hatanzwe nyirantarengwa y’itariki 31 Ukuboza 2017.

Mu kiganiro yagiranye na radio Flash mu Gushyingo 2017, Rwahama Jean Claude ushinzwe impunzi muri Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza yavuze koiki cyemezo kizaba ntakuka.

Ati  “Kongera umwaka mu by’ukuri ndumva atari wo muti kuko nk’uko twigeze kubivuga hagiye hongerwa igihe, byagombaga gutangira mu mwaka wa 2011 birimurwa bijya 2012, birimurwa bishyirwa muri 2013, birimurwa bijya muri 2016 nabwo birimurwa bijya muri 2017, turibaza ko kongera igihe atariwo muti.”

Rwahama avuga ko ibyo Leta y’u Rwanda yagombaga gukora yabikoze ati :”Twebwe nka Leta y’u Rwanda icyo twagombaga gukora twaragikoze, icya mbere kwari ukubagezaho amakuru nyayo y’uburyo igihugu cyabo gihaganze mu nzego zitanduknaye kugirango babimenye bibafashe gufata icyemezo kuko abenshi bari bagifite mu mitwe yabo isura y’u Rwanda rwo mu 1994.”

Rwahama ariko avuga ko gutahuka ari ubushake ariko ko utazabikora azirengera ingaruka zizamubaho kuko atazaba ari impunzi.

Ati”Gutahuka ni ubushake ntawe uhatirwa gutaha, ni ukuvuga ngo utabishatse ubwo ni icyemezo cye ubwo azanirengera ingaruka zishobora kumubaho kuko ngirango mwagiye mubikurikirana hari Abanyarwanda bagiye birukanwa mu bihugu bitandukanye bitewe n’uko bari bari muri ibyo bihugu mu buryo butewe n’amategeko.

Ubundi iyo uri impunzi uba ugengwa n’amategeko mpuzamahanga, niyo mpamvu iyo HCR yakuvanyeho amaboko rero cya gihugu cyari kigucumbikiye kirakubaza ngo uri hano nka nde?”

Rwahama avuga ko uzarenza iki gihe azafatwa nk’umuntu wanze kumvira amabwiriza n’igihe yahawe n’inzego zitandukanye zirimo igihugu cyamucumbikiye ndetse n’igihugu cye cy’u Rwanda gusa ngo n’ubundi u Rwanda nk’igihugu cye naza cyizamwakira.


Ubu bukangurambaga Rwahama avuga ko butareba impunzi ziri mu nkambi runaka gusa ahubwo ngo bureba impunzi zose z’abanyarwanda ziri mu bihugu bitandukanye cyane cyane iby’Afurika kuko ari zo zibayeho nabi.

Impunzi z’u Rwanda zagaragaje ko zifite impamvu zo kwigumira mu bihugu bibacumbikiye nk’abashakanye n’abenegihugu bacyo, abafite ubucuruzi bwifashe neza, n’izindi mpamvu zitandukanye.

Leta y’u Rwanda niyo ishakira ibyangombwa by’inzira abifuje gutaha kandi ikabibashyikiriza aho bari ndetse bakanahabwa uburyo bwo gutaha kugeza bageze aho bakomoka.

Muri ino minsi abatahuka babona amafaranga, umuntu mukuru akabona amadolari y’amerika 250 (amafaranga y’u Rwanda asaga 202, 500) umwana akabona amadolari 150 (asaga121,500).

Minisitiri  ushinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza, De Bonheur Jeanne d’Arc avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira abatahuka, byumvikana ko bazataha ku ngufu kubera ko batagifite iyo sitati, ariko ngo hari ibyo batazabona byahabwaga abitwaga impunzi.

Guhera mu mwaka wa 2009, hamaze gutahuka impunzi zisaga ibihumbi 84, abasaga 78% bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Zimwe mu mpunzi zivuga ko zigifite impungenge zo gusubira mu Rwanda. Hari kandi abagifashwe bugwate n’imitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda nka FDLR. Hari ariko n’abakekwaho ibyaha bikomeye mu Rwanda birimo Jenoside yakorewe Abatutsi, batinya gutaha ngo batabikurikiranwaho.

Ibi bigarukwaho na Mukarugomwa Immaculée watahutse avuye muri Congo Kinshasa, ati ” Jye numva nta muntu wagombye guhera muri Congo akitwa impunzi. Batahuka nabo bakaza bakiteza imbere bakaba abanyarwanda nk’abandi ntibakomeze kwita impunzi.”

Ariko anasobanura ko ngo bitoroshye kuva mu nkambi z’ubuhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo.

“Gutaha nyine biragoye kubera ko abari muri FDLR ntabwo batuma uvayo. [bavuga ko] ugiye kubamenera amabanga, ubatereranye ku rugamba rwabo…kandi sinumva urwo rugamba rwabo ruzagera hehe, ruzagera kuki?”

Imibare ya HCR ivuga ko abantu basaga miliyoni eshatu n’igice bari barahunze igihugu kubera imvururu zabaye mbere y’umwaka wa 1998 bamaze gutahuka ‘ku bushake’.

Ariko Aikaterini Kitidi, ushinzwe itangazamakuru muri uyu muryango yongeraho ko hakiri impunzi zibarirwa mu bihumbi magana abiri na mirongo itanu ziri muri iki cyiciro kirebwa n’umwanzuro wo guhagarika ubuhunzi ku Banyarwanda.

Abafite ibibazo bafashwa na HCR

HCR ivuga ko izakomeza gukorana bya hafi n’ibihugu byazakiriye kugira ngo bifashe kuzibonera umuti w’ikibazo zifite nko kubafasha gutahuka ku bushake cyangwa se kubakira ku butaka bwabyo.

Madamu Kitidi yagize ati”Bashoboraga gutaha ku bushake mu gihugu cyabo mu gihe bashatse gusubirayo cyangwa se bagasaba ko dosiye zabo zongera gusuzumwa n’ibihugu byabakiriye niba bumva bafite impamvu zumvikana zo kudasubira iwabo.”

Yongeyeho ati “Nko kuba bafite ubwoba bwo kuba bahura n’itotezwa, bagasaba gusubizwa icyemezo cy’ubuhunzi. Uguhitamo kwa gatatu ni ugutuzwa mu bihugu byabakiriye. Iyi ni ingingo HCR yiganaho n’abategetsi b’ibihugu byabakiriye.”

 

Ntakirutimana Deus