2018: Abashaka gusenya bo bahoraho, ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba Abanyarwanda gukomeza gufatanyiriza hamwe mu kubaka u Rwanda nkuko babigaragaje mu myaka yatambutse, bakirinda abashala gusenya ibyagezweho.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda, abaturarwanda n’inshuti zarwo, umwaka mushya muhire wa 2018, yavuze ahagana saa sita z’ijoro zasozaga umwaka waraye urangiye wa 2017, wabayemo byinshi mu Rwanda birimo amatora, aho Abanyarwanda bongeye kumuhitamo ngo akomeze kubayobora, nyuma yuko basabye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Ijambo yagejeje ku Banyarwanda, abaturarwanda n’inshuti zarwo

Nshuti z’u Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Baturarwanda

Nshuti z’u Rwanda.

Ndabifuriza umwaka mwiza muhire w’i 2018.

N’uwo dushoje w’i 2017 ndahamya ko wagenze neza. Tukaba twarageze kuri byinshi by’igenzi, kandi ndifuza kubashimira mwese. Ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y’Abanyarwanda, n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibyo byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.

Umubano mwiza mu Banyarwanda, mu karere, ndetse no mu mahanga kw’isi. Byose byashobotse kubera ubushake n’ubwitange bwacu twese dufatanije. Nabyo nkaba mbibashimira cyane.

Ndasaba ko twakomeza iyo nzira nziza, tumazemo igihe kitari gito, dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu, kandi ari nako twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho, ngo hatagira icyasenya ibyo twubaka, cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu.

Abashaka gusenya bo bahoraho. Ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho, aho baturuka aho ari ho hose, n’uburyo bakoresha ubwo ari bwo bwose. Niyo mpamvu ari ngombwa kubaka bwa bushobozi navugaga. Kandi byaragaragaye ko, Abanyarwanda dufatanije, ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho. Igisigaye, ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuzira herezo.

Abanyarwanda twese, abategarugori, abagabo, cyane cyane mwebwe urubyiruko rw’u Rwanda, iyo ntego nkuru yo kubaka no kurinda ibyo byose, iratureba twese. Buri umwe akwiye kugira uruhare rwe.

Uyu mwaka mushya muhire mbifuriza mwese rero, uzatubere intambwe ndende muri urwo rugendo rwacu rw’ubumwe, amajyambere, n’umutekano birambye.

Mugire amahoro y’Imana.

Ntakirutimana Deus