Kuba Abanyarwanda barabikije miliyari 2 bivuze ko twafashije leta gukangurira Abanyarwanda kwizigamira-BK

Abanyarwanda babikije kuri konti zabo zo kwizigamira muri banki ya Kigali[BK] muri gahunda y’iyi banki yise ‘Bigereho na BK’ yafashije Abanyarwanda kugera kuri byinshi, n’igihugu gutera imbere uyu munsi no mu bihe bizaza.

Aya mafaranga ngo ubu ashobora gukoreshwa na banki iyaguriza abantu bakayakoresha bakiteza imbere, nyamara ngo mbere yari ameze nk’atabyazwa umusaruro.

Ibi byemezwe n’Umuyobozi Ushinzwe Kumenyekanisha ibikorwa bya BK, Thierry Nshuti. Yabikomojeho ubwo hasozwaga gahunda y’iyi banki yise ‘Bigereho’ mu mpera z’icyumweru gisojwe, tariki ya 29 Ukuboza 2017, ikaba yaratangijwe tariki ya 25 Kanama 2017.

Umuyobozi Ushinzwe Kumenyekanisha ibikorwa bya BK, Thierry Nshuti

Nshuti yavuze ko batangije iyi gahunda bagamije ibintu bitatu, ati “Twatangije gahunda ya Bigereho na BK tugamije gushishikariza Abanyarwanda gukorana na banki no kugira umuco wo kwizigama… kwari ugusangira n’abantu ibyishimo by’imyaka 50 Banki ya Kigali imaze ku isoko.”

Akomeza avuga ko kuba Abanyarwanda barizigamiye amafaranga asaga miliyari 2 mu gihe gito, bivuze klo BK yafashije leta kubashishikariza umuco wo kwigira.

Uretse kwizigamira aya mafaranga, kandi muri icyo gihe abasaga ibihumbi 30 bafunguye konti nshya muri BK; abandi bagera ku bihumbi 7 bongeye gukoresha konti bari bayfitemo zari zimaze igihe zidakora.

Munyakayanza mu modoka yatomboye

Mu kureshya abakiliya bayo n’abashya, BK yashoyemo asaga miliyoni 100 yagiye agurwamo ibyatombowe n’abantu batandukanye. Uwatomboye igihembo kiruta ibindi ni uwitwa Munyakayanza Donatien wo mu Karere ka Gatsibo watomboye imodoka ya Fuso ifite agaciro ka miliyoni 38.

Ku munsi wo gusoza iyi gahunda, uwitwa Mushimiyimana Alphonsine wiga muri kaminuza y’u Rwanda yatomboye moto, mu gihe Muhizi Shaffy yatomboye amafaranga miliyoni. Mbere yahoo hari abandi bagiye batombora firigo n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo ibyo mu nzu ndetse hari n’abatomboye inka.

Ntakirutimana Deus