Muhanga: Abantu 3 barimo n’umupolisi wari ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda baguye mu mpanuka

Abantu batatu barimo umupolisi wari ushinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Muhanga(In charge of Traffic Muhanga District), IP Samuel Ntaganira baguye mu mpanuka ya moto ebyiri zagonganye mu gitondo cy’uyu munsi mu karere ka Muhanga, polisi ikaba isaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017 ahagana saa mbili, mu Mudugudu wa  Munyinya, mu kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, mu muhanda Kigali-Muhanga ahitwa ku Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel yatangarije ikinyamakuru ThesourcePost.com ko abari kuri izo moto bahise bitaba Imana.

Izo moto zagonganye harimo ifite pulaki RB 043 T yari itwawe na IP Samuel Ntaganira w’imyaka 45 y’amavuko, wari uvuye mu rugo iwe yerekeza ku kazi kuri DPU Muhanga. Iyi moto yavaga mu cyerekezo cya Kamonyi yerekeza i Muhanga[azamuka], yagonganye n’umumotari wari utwaye umugenzi[amanuka]kuri moto ifite pulaki RC 990 U,  yerekeza mu karere ka Kamonyi[abari bayiriho bari bataramenyekana.


IP Kayigi yatangaje ko uyu mumotari yari agiye kunyura kuri fusoafite umuvuduko ukabije igonga iy’uwo mupolisi bose bitaba Imana.

Agira inama abakoresha ibinyabiziga kwitonda mu gihe bagiye guca ku bindi, bakabanza kureba mu cyerekezo bari kwerekeramo.

Ati “  Ikigaragara ni uko bihutaga, uko iyo baba batihutaga ntabwo impanuka iba yabaye ngo bapfe.”

Akomeza avuga ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika, bakubahiriza amategeko y’umuhanda, bagaca ku bindi binyabiziga bareba neza mu cyerekezo baganamo.

Muri iyi minsi mikuru kandi aributsa abatwara n’abo batwara ku binyabiziga ko bakwiye gutegura gahunda zabo, bakzikorera ku gihe badasiganwa nacyo, kuko ngo biri mu bishobora gutera izi mpanuka , kuko usanga bakoresha umuvuduko ngo batanyuranya n’igihe kigenwe.

Ati “Ni iminsi mikuru abantu ntibakwiriye gutwarwa n’ibyo batekereza ngo bakore amakosa usanga akurura n’izo mpanuka…  ntibakwiriye kugira uburangare no kudatekereza ku buzima bwabo muri iyi minsi.”

Kayigi avuga ko muri iyi minsi mikuru nta mpanuka zihitana ubuzima bw’abantu zigeze zibera muri iyi ntara.

Abaguye muri iyi mpanuka bajyanywe mu bitaro by’i Kabgayi.

Ntakirutimana Deus