Iyo mama ankubita numva atankunda, numva nakwica umuntu

Umwana wo muri Afurika y’epfo yatangarije umuryango wita ku bana(Save the Children) ko iyo ababyeyi be bamukubise yumva yakwica umuntu, ndetse ko yabonaga batamukunda.

Ibi bishushanya ibyo bamwe mu bana bakunze gutekereza iyo bakubiswe n’ababyeyi babo, cyangwa bahawe ibihano bibabaza umubiri.

Byatangajwe mu nama umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu(Cladho) wagiranye n’abahagarariye amashyirahamwe yita ku bana baturutse hirya no hino mu gihugu, Sosiyete sivile, ndetse n’abana bahagarariye abandi baturutse mu mujyi wa Kigali, ku bijyanye n’uburere budahutaza, ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017.

Umuvugizi wa sosiyete Sivile, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko abana bakwiye guhabwa ibihano bitababaza umubiri, byoroheje babarinda ko nabo bazakura bahohotera abandi bitewe no kumenyera ibyo bibi.

Akomeza avuga ko umwana akomeza akigishwa kugeza yumvise, akanyafu ngo gashobora gukoreshwa, ariko nabwo mu buryo bworoheje.

Ati ” Umwanta si ukuvuga ko adakwiye gukeburwa mu gihe yakoze ikosa, ariko akwiye kurindwa ibihano bikomeye cyangwa bibabaza umubiri n’ubwonko. Hari ibihano byinshi umubyeyi ashobora guha umwana we, bikamugiraho ingaruka mu minsi iri imbere. Urugero amwimye ibyo kurya, bimugiraho ingaruka byanze bikunze, kuko imikurire ye ntishobora kuba myiza…..ababyeyi n’abahura n abana babahe ibibakebura bitazabagiraho ingaeuka. Ahanini usanga ababyeyi bumva ko bagomba guhana abana, ni uburenganzira bwabo, ariko amategeko hari icyo avuga, ni uburenganzira bw’umwana ngo arerwe neza, ahabwa ibihano bidahutaza, gusa ntibivuze ngo arerwe bajeyi.”

Uyu muryango ukomeza ushimangira ko abana bakwiye kurindwa kubwirwa amagambo mabi, kuko bayazirikana, bagahora babyibuka, nyuma bikabagiraho ingaruka.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bayobozi bawo yagize ati“Ujye wirinda kubwira umwana amagambo mabi, akomeretsa, kuko aramwangiza. Niba uturanye n’umubyeyi ubwira umwana nabi uzagende umubuze. Ndetse n’imico tugira usanga abana bayikurikiza. Ubusinzi, kunywa itabi, umwana ntabibonamo ikintu kibi kuko abona se abikora kandi ari we muntu yemera, nawe azabikora. Icyo ukorera umwana kiramwangiza, kikarema ishusho mbi y’ibyo azakora. Kera mu muco nyarwanda nta bwo umwana yahanwaga n’umubyeyi we bwite wenyine, n’abandi baramuhanaga.”

Abana bahagarariye abandi mu turere tugize umujyi wa Kigali bavuga ko nabo ababyeyi babo bajya babahana, ariko ngo ntabwo bakoresha amagambo akarishye ndetse n’ibihano bibabaza umubiri. Ntibahakana ko bajya bakubitwa n’ababyeyi babo iyo batakoze ibyo basabwa, cyangwa bakosheje, ariko ngo sibwo bumva ibyo baba basabwe.

Mu bushakashatsi bwa Save the children, abana babajije bavuga ko iyo bakubiswe bumva bateshejwe agaciro, nta kivurira kandi bafite ababyeyi. Ibihano umwana ahabwa ntabwo abyibagirwa bikomeza kumugiraho ingaruka.  Ku rundi ruhande ngo usanga umwarimu ukubita umwana ko atazanye amafaranga y’ishuri, ikayi n’ikaramu, nymara ngo siwe witangira ayo mafaranga, cyangwa ngo yigurire ibyo bikoresho, ubwo ngo biterwa n’uko umwana ari intsina ngufi ugasanga ari we ubiryozwa. Ubusanzwe ngo mwarimu yagombye guhamagara umubyeyi akamubza ku byo umwana atujuje.

Umwana wakubiswe ngo ahura n’ibibazo byo kudindira mu kumenya ubwenge, ibibazo byo mu buzima bwo mu mutwe, agahinda no kwiheba, imibanire mibi n’abandi, amahane, gutera abandi ubwoba, ibibazo by’imyitwarire, kudindira mu kumenya ururimi no kumenya ubwenge n’ibindi.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Iyo mama ankubita numva atankunda, numva nakwica umuntu

  1. Ibi ni ukuri biradusaba guhindura imyumvire tugaha abana bacu umwanya n’agaciro bakwiriye mu muryango nyarwanda twimika inzira yo kuganira tukimuka inkoni!

Comments are closed.