Ngororero: Umugore amaze imyaka 18 ataryamana n’umugabo we babana mu nzu imwe

Umuco wa «ceceka» mu karere ka Ngororero utuma ihohoterwa ridacika, iki kibazo gihangayikishije inzego zitandukanye.

Urugero rwa hafi rwatanzwe n’umuyobozi w’ Inama y’Iihugu y’abagore muri aka karere Kampire Christine.

Ati “Mfite umugore wambwiye ko amaze imyaka 18 ataryamana n’umugabo we kandi babana. Ni umuntu wize ariko no mu rugo nta burenganzira na buke ahagira. Namubwiye kubigaragaza aranga.”

Ibi bivuze ko batanarangiza zimwe mu nshingano z’abashakanye, zirimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abayobozi n’abaturage mu karere ka Ngororero bavuga ko icyo bise umuco wo guceceka ari inzitizi ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abayobozi batandukanye

Uwamariya Dative, umwe mu bagize komite y’Inama y’Igihugu y’abagore avuga ko ibibera mu ngo baba babizi ariko bakabura aho bahera babishyikiriza ubuyobozi n’inkiko kuko abakorerwa ihohoterwa ubwabo babigira ubwiru.

Umwihariko w’abaturage b’aka karere mu kudatanga amakuru ku ihohoterwa ngo ahanini uturuka ku muco w’ubuharike n’ubushoreke usa n’uwahabaye akarande kuva kera. Usanga ahanini abagore basa n’abemeye ko ariko zubakwa.

Umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage ku rwego rw’umurenge Bagezigihe Cyprien avuga ko hakigaragara n’ikindi kibazo cyugarije abaturage.

Agira ati  ” Mu cyaro rwose usanga ubuharike n’ubushoreke byarafashwe nk’ubuzima busanzwe kuko abaturage batabyita ibyaha. Hari n’abagore bacyumva ko imitungo y’urugo ari iy’abagabo 100%.”

Polisi ikorera muri aka karere ishimangira ko uyu muco wa ceceka uharangwa. Igaragaza ko hari ibyaha bishingiye kuri iryo hohotetwa bajya bamenya hashize igihe kinini bikozwe bityo ibimenyetso bimwe nk’ibyo ku mubiri ntibigaragare.

Kuri iyo ngeso ya ceceka ngo hiyongeraho no kutamenya neza ibisobanuro by’ibyaha bivugwa mu itegeko rirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gukemura icyo kibazo Impuzamiryango Pro-Femmes Twese-Hamwe itanga amahugurwa ku nzego z’abagore n’iz’ibanze ku itegeko rirebana n’iryo hohoterwa inakwirakwiza udutabo dusobanura zimwe mu ngingo zaryo .

Umukozi wa PRO-FEMMES Twese-Hamwe, Umubyeyi Marie Mediatrice, avuga ko ari bumwe mu buryo basanga buzihutisha kumenya uburenganzira bw’abahohoterwa.

Ati  “Twakusanyije ingingo ziryo tegeko zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tuzishyira mu gatabo kugira ngo duhugure abaturage na bo babigeze kuri bagenzi babo.”

Ubusanzwe ingo 20 zigira umukangurambaga ku ihohoterwa ariko kuriceceka biracyakomeje. Raporo zigaragaza ibyaha bihungabanya umutekano buri kwezi mu Ngororero, ibirebana n’ihohoterwa biba byihariye 30%.

Ernest Kalinganire