Abanyarwanda 5 bahawe buruse zo kuminuza mu by’ubukerarugendo muri Mauritius

Abanyeshuri batanu bigaga muri Kigali Leading TVT school bahawe buruse zo kujya gukomeza amasomo y’ubukerarugendo muri Mauritius.

Izi buruse bazihawe mu rwego rw’ubufatanye iri shuri rifitanye na sosiyete J. Hospitality Tourism Management.

Uhabwa iyi buruse agenerwa amadolari ya Amerika 4,000 azamufasha muri ayo masomo.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete butangaza ko ababonye aya mahirwe baziga mu gihe cy’amezi 18 bakabona impamyabumenyi yo mu rwego rwa diploma. Bubasaba kandi kuzahavana ubumenyi buzatuma biteza imbere, bagateza n’igihugu cyabo imbere.

Umuhoza Fridah, umwe mu babonye aya mahirwe avuga ko azayabyaza umusaruro.

Ati ” Ni amahirwe akomeye nagize, nziga neza niteze imbere, ndetse naniyemeje gukoresha aya mahirwe mu gufasha abatushoboye. Nteganya kandi kuba nakora umushinga unteza imbere ugafasha n’abandi.”

Umuyobozi wa Kigali Leading TVET Habimana Alphonse avuga ko  bagize amahirwe yo gukorana n’iyi sosiyete ikabaha izi buruse, ariko ko binagaragaza urwego iri shuri rigezeho mu bijyanye no gutanga ubumenyi bufite ireme. Avuga kandi ko bazahora baharanira gutanga uburezi bufite ireme no gushakira andi mahirwe abarangiza muri iri shuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko iri shuri rituma akarere kagera ku byo gasabwa kugeraho ku bijyanye no kugira byibura ishuri rimwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro. Asaba abarangije muru iri shuri gutanga umusaruro ufatika.

Avuga ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017/ 2024 hateganyijwe guhanga imirimo 1, 500, 000, kandi amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro akazabigiramo uruhare runini.

Bamwe mu barangije muri iri shuri bamaze kubona akazi. Imihango yo gutanga impanyabushobozi ku barangije iri shuri yabaye kuri uyu wa 6 Ukwakira 2018. Abagera kuri 234 nibo barangije amasomo yabo mu mashami y’ubukerarugendo n’amahoteli. Harimo abize imyaka itatu n ‘abize amasomo y’igihe gito.

Ntakirutimana Deus