Uwahoze ari umuyobozi wa BRD akurikiranyweho guhomba akayabo ka miliyari hafi 20

Kanyankole Alex wahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda y’Iterambere akurikiranyweho kuba iyi banki yarahombye  akayabo ka miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika.

Aya madolari uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyari 19 na miliyoni 420.

Uyu mugabo aherutse gutabwa muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru; ku wa kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018 nk’uko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (‘Rwanda Investigation Bureau’-RIB).

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru cyanditse ko amakuru gifite aturuka  ku bugenzacyaha bwakozwe avuga ko Kanyankole yahombye miliyoni 22  z’amasolari ya Amerika, avugwaho giteza ikibazo iyi banki imaze imyaka isaga 50 ibayeho.

Iyo banki kandi ngo yagiye igira ikibazo  cyo gutanga inguzayo zitayiha inyungu. Yagiye kandi igaragaza gusubira inyuma mu bipimo bitandukanye cyane muri 2017 ugereranyije na mbere.

Kubera kugabanuka kw’amafaranga yagombaga kwifashisha muri iyi banki, byatumye Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) byashyize imigabane muri iyi banki byongeramo miliyoni 22.1 z’amadolari ya Amerika, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.

Inyandiko iki kinyamakuru cyemeza ko cyabonye zigaragaza ko Guverinoma yashyize muri BRD amadolari ya Amerika 4,9 mu gihe RSSB yashyizemo miliyoni 17,2 kugirango iyi banki ibashe kuguriza.

RIB yari iherutse gutangaza ko Kanyankore yatawe muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho by’itonesha no kwakira impano kugira ngo atange serivisi ubwo yari ki buyobozi bwa BRD yari amazeho imyaka 4 yavuyemo mu mpera za 2017. Ubwo yavanwaga kuri ubwo buyobozi yakomeje kwitaba ubugenzacyaha.

Itegeko rishya ryo kurwanya ruswa rivuga ko umuntu wese ufite mu nshingano ze guha serivisi abantu, ufata icyemezo ashingiye ku itonesha, ku bucuti, ku rwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ku bamugana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Igenzura ryakozwe kuri iyi banki na sosiyete Ernest and Young Rwanda Ltd ryagaragaje ko ishyingu ey’iyi banki ryagabanutse.

Abasesenguzi bavuga ko Banki Nkuru y’u Rwanda yashoboraga gufunga BRD iyo itabona aya mafaranga.

MD