Ibibazo by’amatora muri Congo byahagurukije Loni igiye kubasura

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kagiye kugira urugendo muri Republika iharanira demokarasi ya Congo muri iki cyumweru.

Ni urugendo ruje imbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu kwezi kwa cumi na kabiri, ni mu gihe muri iki gihugu hari icyuka cy’ubwoba mbere y’ayo matora. Icyo cyuka kiraterwa no kutavuga rumwe hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo.

Bivugwa kandi ko aya matora ashobora kubamo umutekano muke wanahitana ubuzima bw’abantu nk’uko bigaragara mu nkuru dukesha VOA.

Loni ivuga ko yifuza amatora aba mu bwigenge n’ubwisanzure, ntaho abogamiye kandi mu mahoro. Ibyo byatangajwe kuri uyu wa gatatu na ambasaderi w’ u Budage muri  Loni, Karel Van Oosterom, uyu muyobozi azaba ari muri izi ntumwa zizasura Congo.

Biteganyijwe ko urwo rugendo rutangira kuri uyu wa Kane rukazarangira ki wa mbere. Abazarujyamo bazaguma mu murwa mukuru Kinshasa.

Izo ntumwa zifuza kubonana na Perezida Joseph Kabila, Minisitiri w’Intebe we, itsinda rishinzwe amatora hamwe n’abarebwa n’ibibera muri iki gihugu.

Abatavuga rumwe na leta biyemeje guhitamo umukandida umwe uzahatana n’uwatanzwe na Kabila. Hagati aho abatavuga rumwe na leta bavuga ko bifuza ko amatora yaba mu buryo busanzwe hatifashishijwe ikoranabuhanga, leta ikavuga ko ikomeye kuro iryo koranabuhanga.

Ntakirutimana Deus