Ngoma: Umubyeyi yishe uruhinja rwe arukubise ibuye

Ku wa 27 Nyakanga  2021 Ubushinjacyaha bwaregeye mu mizi umukobwa w’imyaka 18  ukekwaho kwica umwana we akimara kumubyara amukubise ibuye mu mutwe , yarangiza akajya kumujugunya mu ikawa ziri mu nsi y’iwabo.

Ku itariki 06/07/2021 saa sine z’amanywa mu Murenge wa Murama, Akarere ka Ngoma mu ikawa ziri munsi y’ iwabo w’uregwa hatahuwe umurambo w’uruhinja rwishwe, bituma  abarimo inzego zishinzwe umutekano n’ abajyanama b’ ubuzima bajya iwabo w’uregwa kuko bari bamuketse, babimubajije arabyemera bahita bamujyana kwa muganga.

Uregwa yemera icyaha akavuga ko inda yayitewe n’ umuhungu w’ umugabo wa nyina babanaga. Avuga ko akimara kumubyara yahise amujugunya mu ikawa  ziri munsi y’ urugo rw’ iwabo hanyuma amukubita ibuye mu mutwe amuta aho  amworosaho ibyatsi.

Ubushinjacyaha ku rwego rwa Ngoma bwaregeye Urukiko mu mizi uyu mukobwa  naramuka bahamwe n’ icyaha bazahanwa n’ ingingo  ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

Isoko: NPPA