Huye: Umugabo w’imyaka 59 akurikiranweho gusambanya umwuzukuru we ufite 14

Ku wa 27 Nyakanga  2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 59 ukekwaho  gusambanya umwana w’imyaka 14 abereye sekuru ubana n’ubumuga bwo kutavuga neza.

Icyo cyaha cyabaye ku wa 18/07/2021 mu  Kagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi,  Akarere ka Huye aho uwo musaza yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya, yumvise nyina aje kumushaka, ahita amuvaho amusiga mu cyumba ari naho bamusanze  , abajijwe yemera ko yarimo kumusambanya nkuko Ubushinjacyaha bwabitangaje.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange