Huye: Yatemesheje isuka umugore wamubwiye ko nta mugabo umurimo
Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo w’imyaka 38 ukekwaho kuba yarashatse kwica umugore babanaga w’imyaka 39 y’amavuko amutemesheje isuka mu mutwe biturutse ku makimbirane yo mu rugo.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 22/07/2021 mu mudugudu wa Rwerinka, Akagari ka Byinza, Umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, aho basanze avirirana mu mutwe.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko ari we watemye umugore babanaga mu mutwe akoresheje isuka amusanze mu kindi cyumba yararagamo, amuhoye ko yari yatashye n’ijoro akaza avugana n’abandi bagabo kuri terefoni yamwiyama akamubwira ko we atari umugabo.
Icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 n’107 z’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.