Huye: Akurikiranweho kujugunya uruhinja rwe mu cyobo cya metero 10

Ku wa 29/07/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 41 wabyaye umwana ahita amujugunya mu cyobo  cyagenewe kuviduriramo imyanda ku bw’amahirwe uwo mwana yavanywemo akiri muzima. 

Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe ku wa 12/07/2021, gikorerwa  mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora  Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yamaze kubyara uruhinja  agahita arujugunya  mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise urwo ruhinja rurira.

Mu iburanisha , uregwa yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda  .

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 21 na 108 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 04 Kanama 2021 i saa cyenda z’amanywa.