Museveni yemereye Nkurunziza ko azamutumikira ku birego ashinja u Rwanda

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aravuga ko ibibazo Perezida Nkurunziza yamugejejeho nibabyemera azabiganiraho na bagenzi be mu nama yabo isanzwe izaba tariki ya 27 z’uku kwezi.

Ni nyuma yuko Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye Museveni amusaba kuzavuga ibibazo by’umutekano muke iki gihugu gifite ; aahinja u Rwanda, ngo bizaganirweho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba(EAC) izabera muri Tanzania. Nkurunziza yamwandikiye (Museveni) nk’uyobora uyu muryango.

Mu rwandiko rurerure Perezida Nkurunziza yandikiye Museveni nk’uko BBC yabitangaje, yagiye ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi.

Ni ibibazo ariko u Rwanda rwakunze gushimangira ko bituruka mu Burundi imbere, kurusha kuba bwashyira mu majwi umuturanyi wabwo.

Bimwe mu byo Nkurunziza avuga, harimo ibitero bibiri by’abantu bitwaje intwaro avuga ko baturutse mu Rwanda mu kwezi kwa mbere n’ukwa karindwi mu 2015, no guha ubuhungiro abashatse guhirika ubutegetsi bwe mu 2015.

Yanavuze ko basabye ko hashyirwaho itsinda rigenzura ibyo bibazo, u Burundi burabyemera ariko u Rwanda rwanga ko rihagera.

Ariko ku giti cye Museveni aravuga ko yemeranya na Perezida Nkurunziza ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi kigomba kuganirwaho ku nyungu z’abaturage n’ubuhahirane.

Ku kibazo cyo gushyikirana n’abashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, Perezida Museveni aravuga ko umuhuza atavuga ko byanze bikunze leta y’u Burundi igomba kwicarana nabo.

Ariko aravuga ko nanone kwicarana n’abo mwahanganye atari igitangaza.

Aratanga urugero kuri Uganda avuga ko abo yahangaye nabo ari inyeshyamba ubu basangiye ubutegetsi muri icyo gihugu.

Ati icyo nicyo cyatumye Uganda itengamara.

EAC ntishaka kwivanga

Aranahumuriza leta ya Nukurunziza avuga ko umuryango w’Afurika y’uburasirazuba udashaka kwivanga mu butegetsi bw’u Burundi.

Prezida Nkurunziza na Perezida Museveni baheruka kwandikirana amabaruwaPerezida Nkurunziza na Perezida Museveni baheruka kwandikirana amabaruwa

Aravuga ko uwo muryango winjiye mu bibazo bw’icyo gihugu nyuma y’ukwezi kwa 10, 2015 mu gihugu hamaze kuvuka imidugararo yatewe no kutumvikana ku bihembwe by’umukuru w’igihugu.

Aramwibutsa ko ari nako byagenze ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro y’Arusha mu mwaka wa 2000.

Ati ayo masezerano yashyizweho umukono kubera igitutu cy’uwo muryango kuri leta ya Petero Buyoya n’ubwo abarwanyi ba CNDD batari batsinze intambara mu buryo budasubirwaho.

Ati “Uwo muryango washakaga demokarasi n’amahoro kuri bose.”

U Rwanda ruhagaze he?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda iyo nama ntacyo bayitekerezaho.

Yakomeje agira ati “Inama yonyine yatumijwe ni inama isanzwe yo ku itariki ya 27 Ukuboza i Arusha. Niyo u Rwanda ruzitabira.”

U Burundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha, mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu cyangwa ababahagarariye, bari bageze muri Tanzania. Iyi nama yari kuba tariki 30 Ugushyingo 2018.

Inkuru The Source Post ikesha BBC.