Bernard Ntuyahaga wahoze ari majoro mu ngabo z’u Rwanda agiye koherezwa mu Rwanda.

 

Ntuyahaga yahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Uwiringiyimana Agathe, bishwe muri Mata 1994.

 

Yaje guhamywa iki cyaha n’urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi, akatirwa igihano cy’imyaka 20 yasoje tariki ya 2 Kamena 2018 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dhnet.be.

 

Abifashijwemo n’abamwunganira mu mategeko bakomeje kurwanya ko Ntuyahaga yoherezwa mu Rwanda ariko burangira icyo cyemezo gifashwe.

 

Urukiko rwa Strasbourg ntirwigeze rushudikanya ku byo kumwohereza mu Rwanda nyuma y’uko iki gihugu cyemeje ko Ntuyahaga atazigera afatwa nabi nataha mu gihugu cye.

 

Uku koherezwa mu Rwanda kuzatuma adasanga umugore we n’umukobwa we batuye muri Danemark.

 

Tariki ya 3 Ukuboza 2018, u Rwanda rwatangaje ko rwubaha mu buryo buboneye uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage barwo.

 

Umuryango wa Ntuyahaga ntiwigeze wishimira ko yoherezwa mu Rwanda. Umukobwa we Bernadette Ntuyahaga aravuga ko se yoherejwe mu Rwanda aho azaba ageramiwe ku buryo ashobora no kwicwa.

 

Itike ya Ntuyahaga yamaze gukatwa akaba azoherezwa mu Rwanda ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

 

Abasirikare 10 b’Ababiligi bashyinguye i Kigali (muri camp Kigali) aho biciwe urupfu rw’agashyinyaguro n’izahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR). Izi ngabo zishwe mbere yo kwica Uwiringiyimana Agathe. Zagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa.

N.D