Congo: Uruhinja rw’iminsi 6 rwakoreweho igitangaza nyuma yuko nyina apfuye

Bamwe bavuga ko ari ibitangaza kubona indwara ihitana n’abakuru itabashije kubatwara uruhinja rumaze iminsi 6 ruyanduye. Uru ruhinja rwavutse kuri nyina wanduye ebola. Ndetse iyi ndwara yaje kumuhitana atarebye iyi mfura ye.

Iyo ni Ebola ikomeje guhitana benshi muri Congo Kinshasa. Nyamara uyu mwana yayivuwe arakira, bamwe bati ” Ni igitangaza cy’i Beni.”

Abashinzwe ubuzima muri Congo bemeje ko uru ruhinja ari ruzima ndetse rutakiri mu kato gashyirwamo abanduye iyi ndwara muntu akomora ku bikoko.

Nyina w’uru ruhinja rwitwa Benedicte yari yanduye Ebola iramwica ariko abyara uyu mwana.

Benedicte yerekanye ibimenyetso ko yanduye ebola inyuma y’imisi mike, byatumye abaganga bahuza imbaraga bafata ibyumweru bitanu byo kumuvura, umunota ku wundi ngo atabapfana. Ubu ari mu rugo, se na nyirasenge bamutahanyr ku wa Gatatu iwabo i Beni ari mutaraga.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima muri Congo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati”Se, Thomas yari anezerewe cyane… ni we mwana we wa mbere.”

Ebola ni indwara yica ifite ibimenyetso byo kugira umuriro mwinshi, gucisha hasi no hejuru, no kuva amaraso imbere n’inyuma.

Icya kabiri cy’abamaze kwandura iyo ndwara barapfuye, kandi abana ni gace bakira.

Kuva yagaragara muri Congo, abana batarageza ku mwaka bamaze kuyandura ni 27 kandi 21 barapfuye.

 

Ebola virus under a microscopeIcyorezo cha Ebola abantu bacyandura iyo begereye ibikoko biyirwaye

Uyu mwana yavutse itariki 31 Ukwakira  2018 ajya kuvurirwa mu kigo kivura Ebola i Beni, umujyi wibasiwe n’iyi ndwara.

Ni umwana wa mbere muto gusumba abandi ukize iyi ndwara akayikira.

I Beni ubu baravuga ko ari umwana w’igitangaza wabavutse.

Ntakirutimana Deus.