USAID irakangurira abatanga akazi kudaheza abafite ubumuga

Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga ( USAID) kibicishije mu mushinga ugamije guteza imbere abikorera mu buhinzi n’ubworozi (PSDAG) urakangurira ibigo na sosiyete zitandukanye gushishikarira guha akazi abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko.

Muri gahunda yabo yo gukangurira abantu kudaheza abari muri ibyo byiciro PSDAG ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bafashije koperative zitandukanye guha imyanya abimenyereza umwuga mu bigo na sosiyete zitandukanye bari muri ibyo byiciro, ku buryo bamwe muri bo babonyemo n’akazi.

Kuwa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018 ubwo hamurikwaga umusaruro iyi gahunda yatanze, Umuyobozi wa PSDAG mu Rwanda Melanie Bittle avuga ko ibigo biciriritse na za koperative bikorana na USAID bikwiye kudaheza ab’igitsinagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu bikorwa byabo.

Ati ” Buri wese afite ubumuga butandukanye. Niyo mpamvu abo bantu bagomba guhabwa agaciro utarebeye ku bumuga bwabo, abafite ubumuga bafite impano zihariye, abantu bakwiye kureba akazi bashoboye gukora bakakabaha.”

Atanga urugero rwa sosiyete ya Masaka Creamery bateye inkunga ubu ikoresha abakozi ku buryo abagera kuri 70% bafite ubumuga. Ibi byatumye abadafite ubumuga biga ururimi rw’amarenga ku buryo bakorana neza n’ababufite.

Melanie Bittle umuyobozi w’umushinga wa USAID ugamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda avuga ko ibigo biciriritse na za koperative bikorana na USAID bikwiye kudaheza ab’igitsina gore n’abafite ubumuga mu bikorwa byabo.

Ati ” Buri wese afite ubumuga butandukanye. Niyo mpamvu abo bantu bagomba guhabwa agaciro.

“Everyone has different disability, so you have to be very cognizant of those persons.

Utarebeye ku bumuga bwabo, abafite ubumuga bafite impano zihariye, abantu bakwiye kureba akazi bashoboye gukora bakakabaha.” Atanga urugero rwa sosiyete ya Masaka bateye inkunga ubu ikoresha abakozi ku buryo abagera kuri 70% bafite ubumuga. Ibi byatumye abadafite ubumuga biga ururimi rw’amarenga ku buryo bakorana neza n’ababufite.

Aba kandi ngo bafite ubumuga butandukanye barimo abatabona nabo ngo bafite akazi gatandukanye bakora.

Gukora ibi byose kandi ngo ntibisaba ubushobozi budasanzwe ahubwo ngo ubusanzwe bwifashishwa na buri kigo bwafasha mu kwinjiza abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu bigo byabo.

Melanie Bittle

Aba kandi ngo bafite ubumuga butandukanye barimo abatabona nabo ngo bafite akazi gatandukanye bakora.

Gukora ibi byose kandi ngo ntibisaba ubushobozi budasanzwe ahubwo ngo ubusanzwe bwifashishwa na buri kigo bwafasha mu kwinjiza abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu bigo byabo.

Sosiyete Masaka Creamery ltd ni imwe mu zahaye akazi abafite ubumuga butandukanye. Umuyobozi wayo John Porter avuga ko bahisemo politiki yo kudaheza abafite ubumuga babashyira mu kazi kandi ngo baratanga umusaruro nk’abandi.

Iyi sosiyete igizwe n’abakozi bangana na 70% bafite ubumuga, icya kabiri cy’abayobozi nabo ni abafite ubumuga. Muri rusange igizwe n’abakozi 32, abagera kuri 80% ni urubyiruko, 40% ni ab’igitsinagore kandi 20% ni abafite ubumuga.

Ntakirutimana Deus